Home Amakuru Somalia: Hatowe Perezida mushya usimbura Farmajo

Somalia: Hatowe Perezida mushya usimbura Farmajo

0
Hassan Sheikh Mohamud agarutse ku butegetsi nyuma y'uko yari perezida hagati ya 2012 na 2017

Hassan Sheikh Mohamud wigeze kuba perezida wa Somalia yongeye gutorwa mu matora akorwa gusa n’abagize inteko ishingamategeko.

Yatsinze perezida wari usanzwe ariho, Mohamed Abudallahi Farmajo, wari ku butegetsi kuva mu 2017.

Itora ryakozwe n’abantu 328 bagize inteko ya Somalia kubera impungenge z’umutekano zituma hataba amatora rusange, ariko umwe muri bo ntiyatoye.

Sheikh Mohamud yagize amajwi 214, atsinda Farmajo wagize amajwi 110.

Abadepite batatu bivugwa ko bangije amajwi yabo.

Perezida ucyuye igihe Mohamed Farmaajo mu butumwa yatanze kuri Twitter yashimye ko amatora yagenze “neza kandi mu mahoro”.

Farmaajo yashimye mugenzi we watsinze anasaba abaturage ba Somalia “kumushyigikira no kumusengera” ngo azahirwe.

Aya matora adasanzwe agaragaza umutekano mucye wa Somalia n’ikibazo cya demokarasi.

Ibyayavuyemo byaranzwe no kugaruka kwa Sheikh Mohamud wabaye perezida wa Somalia hagati ya 2012 na 2017 mbere y’uko atsindwa na Farmajo.

Aya matora yabaye yageze ku kiciro cya gatatu, nyuma y’uko akererejwe mu gihe cy’amezi hafi 15 kubera guhangana kw’abategetsi n’ibibazo by’umutekano.

Ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa Sheikh Mohamud yahise arahira, bituma abamushyigikiye mu murwa mukuru batangira ibyishimo birimo no kurasa mu kirere. Atorewe manda y’imyaka ine.

Mu itora ryo ku cyumweru, abagize imitwe yombi y’inteko ishingamategeko batoreye muri hangar (inzu y’indege) icungiwe umutekano bikomeye i Mogadishu.

Hafi humvikanaga ibiturika mu gihe itora ryariho riba, ariko polisi ivuga ibyo ntawe byahitanye.

Sheikh Mohamud azarebwa cyane n’ikibazo cy’amapfa akabije aho ONU ivuga ko abaturage miliyoni 3.5 ba Somalia bugarijwe n’inzara.

Ariko ikibazo gikomeye ni al-Shabab, umutwe w’iterabwoba ukomeje kwiganza mu bice byinshi bya Somalia ndetse ukora ibitero bya hato na hato n’i Mogadishu.

Umudepite arimo gutora
Umudepite arimo gutora

Iki gihugu cyugarijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibitoro kubera intambara ya Ukraine.

Leta ishyigikiwe n’Ubumwe bwa Africa mu kurwanya al-Shabab aho bwoherejwe abasirikare bagera ku 18,000.

Ariko mu myaka igera kuri 15 ishize ntibarashobora kugarura umutekano ndetse Somalia iheruka amatora rusange mu 1969.

Icyo gihe hakurikiye coup d’etat, ubutegetsi bw’igitugu, n’intambara z’amoko n’imitwe y’abahezanguni.

Kuva icyo gihe iyi ni inshuro ya gatatu gusa aya matora aziguye ya perezida abereye mu gihugu. Ayandi yabereye mu bihugu bituranyi bya Kenya na Djibouti.

Ayo matora yakozwe gute?

Abadepite bategereje gutora
Yabereye muri hangar y’ikibuga cy’indege ku cyumweru

Yagombaga kuba umwaka ushize ubwo manda y’imyaka ine ya Farmajo yari irangiye. Ariko kutumvikana kw’abanyapolitiki n’ibibazo by’umutekano byatumye aguma ku butegetsi.

Abagize inteko batoye perezida mushya nabo batowe n’abahagarariye amoko yiganje mu gihugu.

Bahuriye muri hangar nini irinzwe cyane yo ku kibuga cy’indege cy’ikigo cya gisirikare cy’ingabo z’Ubumwe bwa Africa, ari naho haba ibiro by’abahagarariye ibihugu n’imiryango ifasha.

Itora ryabaye mu ibanga, ariko rikerererwa amasaha agera kuri ane kubera kubanza gusaka bikomeye abitabiriye.

Amatora nk’aya mbere yavuzwemo kugura abatora, bagahabwa amafaranga kugira ngo batore akanaka.

Abakandida barenga 35 bari biyamamaje ku kiciro cya mbere cy’amatora.

Umukandida umwe gusa w’umugore, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Fawzia Yusuf Adam, yatsindiwe ku kiciro cya mbere.

Uwatsinze ku kiciro cya kabiri, Said Abdullahi Deni, usanzwe ari perezida wa leta Puntland, yatsinzwe ku kiciro cya gatatu.

Evariste Ndayishimiye arashima uwatowe

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yanditse kuri Twitter yifuriza kwishyuka perezida watowe muri Somalia.

Yongeyeho ko yizeye “gukorana nawe mu gukomeza imibanire y’ibihugu byombi imaze igihe kinini”.

U Burundi buheruka gupfusha abasirikare benshi mu gitero cyabaye muri uku kwezi ku kigo cy’ingabo zabwo cya El – Baraf ziri mu butumwa bwa ATMIS muri Somalia.

Kuri iki gitero kugeza mu mpera z’icyumweru gishize, umuvugizi wa ATMIS yabwiye BBC ko bakiri mu igenzura ry’amakuru arambuye kuri cyo ko azatangazwa ibyo birangiye.

U Burundi bufite ingabo za kabiri mu bwinshi mu zigize ATMIS (yahoze ari AMISOM), inyuma ya Uganda.

Ni iki al-Shabab yavuze?

Mu matora nk’aya mbere, al-Shabab yakangishije no gushimuta abayajemo iyita amatora atemewe n’idini ya Islam.

Kuri iyi nshuro, isa n’aho ntacyo yavuze, mu gihe hari ubwoba ko bamwe mu bayirimo cyangwa abayishyigikiye mu buryo bw’ibanga binjiye mu bagize inteko mu bashaka guhungabanya ubutegetsi baburimo.

Izi mpungenge zavuzwe na Perezida Omar Guelleh w’igihugu gituranyi cya Djibouti mu 2020, ubwo yasubirwagamo avuga ati:

“Mfite ubwoba ko bizarangira inteko inshingamategeko igenzurwa mu buryo buziguye na al-Shabab kuko baguze bamwe mu bayigize”.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko Guelleh yakabirije kuba al-Shabab yagera mu nteko ya Somalia, ariko nta gushidikanya ko ari umutwe ukomeye muri Somalia.

Hassan Sheikh Mohamud agarutse ku butegetsi nyuma y’uko yari perezida hagati ya 2012 na 2017
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUgandan women spearhead the fight for climate justice
Next articleSergeant Robert wahigagwa bukware yafatiwe muri Uganda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here