Home Amakuru Sergeant Robert wahigagwa bukware yafatiwe muri Uganda

Sergeant Robert wahigagwa bukware yafatiwe muri Uganda

0
Sergeant Robert

Umuhanzi akaba n’umusirikare wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirata ibigwi igihugu n’ingabo zacyo Sergeant Robert wari umaze igihe ari gushakishwa n’inzego z’ubutabera z’igisirikare cy’u Rwanda biravugwa ko yatawe muri yombo afatirwa muri Uganda aho yari yarahungiye nyuma yo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.

Ikinyamakur Chimpreports cyatangaje ko uyu wahoze ari umusirikare yafashwe muri operasiyo ikomeye cyane yakozwe n’inzego z’ubutasi, igisirikare n’abapolisi bakamufatira iwe mu rugo ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.

Robert Kabera yahunze u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2020, inzego za gisirikare zatangaje ko yahunze ari gushakishwa akekwaho gusambanya umwana. Gusa we yarabihakanye avuga ko ahunze kubera impamvu z’umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda.

Mbere yo gufatwa hakwirakwiye amajwi ya Robert Kabera ari gutabaza umwunganizi we mu mategeko amubwira ko yamutabara ” Kuko yafashwe na paratuni y’abapolisi ikaba imujyanye kuri sitasiyo ya polisi ahitwa OLD KAMPALA, bamfashe ndi mu modoka ya polisi n’inyandiko zanjye zose barazifite niharamuka hagize ikiba uzamenye aho umbariza.

Inzego za Polisi n’izumutekano muri Uganda ntacyo ziratangaza kuri iri fatwa rya Seargent Kabera, gusa Chimpreports ivuga ko yavuganye n’umwe mu nzego z’umutekano avuga ko Kabera Robert amahirwe menshi ari uko ari bwoherezwe i Kigali mu Rwanda akaba ariho azaburanira.

Ntabwo biramenyekana neza uburyo Kabera yabaga muri Uganda niba ayari afite icyangombwa cy’Ubuhunzi cyangwa niba ntacyo yari yakabonye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSomalia: Hatowe Perezida mushya usimbura Farmajo
Next articlePrince Kid yakuweho icyaha cyo gufata ku ngufu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here