Home Amakuru Turi hano ngo twerekane ko umugore yaba perezida mwiza-Perezida Suluhu

Turi hano ngo twerekane ko umugore yaba perezida mwiza-Perezida Suluhu

0

Perezida wa Tanzania avuga ko kuko ari umugore hari abantu bashidikanyaga ko ashoboye gutegeka ubwo yagirwaga Perezida.

Samia Suluhu Hassan yabwiye BBC ati: “Bamwe ntibumva ko abagore baba ba perezida beza ariko turi hano ngo tubibereke.”

Mu kwezi kwa gatatu, Samia w’imyaka 61 yarahiriye gusimbura John Magufuli wapfuye akiri mu nshingano.

Ubu ni we Perezida wenyine w’umugore ukuriye igihugu cya Africa. Uwa Ethiopia ahanini ni uw’icyubahiro.

Mu kiganiro cyihariye na BBC, yagize ati: “Nubwo bamwe mu bakozi ba guverinoma bavugaga bati ni undi mugore gusa, ntibatinze kwemera ubutegetsi bwanjye.

“Ariko ibi ntibiri muri Africa gusa, yewe no muri Amerika, [Hillary] Clinton yageze aho twabonaga ko agiye kuba Perezida ariko ntibyashobotse.”

Samia, wazamuwe akuwe ku mwanya wa visi perezida, avuga ko kwibanda ku migambi y’iterambere no gushyira imbere ibyifuzo bya rubanda ari bwo buryo bwiza bwo gucecekesha abanegura ubutegetsi.

Yongeraho ko nubwo habaye ingorane, ibindi bihugu bikwiye kwigira kuri Liberia na Centrafrique byagize abaperezida b’abagore.

Perezida Samia yasimbuye John Magufuli wapfuye mu kwezi kwa gatatu azize indwara y’umutima, nk’uko byatangajwe na leta.

Magufuli yashinjwaga guhonyora abatavuga rumwe na we no kubangamira ubwisanzure. Kumusimbura byari byitezwe ko haza umuntu uzahindura ibintu.

Ariko mu minsi ishize gutabwa muri yombi k’ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi Freeman Mbowe ashinjwa ibyaha bijyanye n’iterabwoba, byatumye bamwe bibaza niba Samia akomeje politiki z’uwo yasimbuye.

Freeman Mbowe
Freeman Mbowe ni umwe mu banengaga politiki y’uwari Perezida John Magufuli

Gusa Samia avuga ko ibiregwa Freeman Mbowe bidafite “imvo za politiki” kuko yakorwagaho iperereza kuva mu kwa cyenda umwaka ushize.

Ati: “Yamaze igihe kinini ari hanze y’igihugu. Sinzi impamvu yahunze ariko agarutse yatangiye guteza ibibazo asaba guhinduka kw’itegekonshinga.

“Ndebye ibyo aregwa, nkeka ko yari yarabaze ko naramuka afunzwe yabona uko avuga ko ari uko yasabaga impinduka mu itegekonshinga.”

Mbowe yafashwe nyuma yo kuvuga ko amatora aheruka yabayemo uburiganya.

Pereizda Samia avuga ko “azareka inkiko zikagena niba arengana cyangwa ari umwere”.

Samia avuga kandi ko yiteguye guhura n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi bafatanyabikorwa bakaganira impinduka mu itegekonshinga “mu gihe nyacyo” ariko ntiyavuze igihe ibyo bizabera.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko itegekonshinga ryo ku gihe cy’ubwigenge riha amahirwe ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi.

Perezida Samia Suluhu Hassan akingirwa Covid mu kwezi kwa karindwi mu 2021
Perezida Samia yahinduye politiki ya Tanzania kuri Covid

Uyu Perezida yafashe imigambi itandukanye cyane n’iy’uwo yasimbuye yari afite kuko we yari azwiho gukerensa ubukana bwa Covid-19 n’ingamba z’isi zo kuyirwanya.

Samia Suluhu yavuze ko hari umugambi wo gushishikariza Abatanzania kwikingiza. Ndetse ko yahisemo kwikingiza ku mugaragaro kugira ngo amare impungenge abazifitiye urukingo.

Yawiye BBC ati: “Ubu impungenge zanjye ahanini si abashidikanya urukingo ahubwo ni ukuboneka kw’inkingo, twahawe impano yazo na Amerika n’izindi za Covax, ariko vuba aha zirashira.”

Guhindura politiki byarishimiwe cyane, kuko uwo yasimbuye yabanje gushidikanya ko icyorezo gihari, ndetse ananga ingamba zo guhana intera no kwambara agapfukamunwa. Ahubwo ashishikariza abantu gusenga no kwiyuka umwuka w’ibyatsi bikekwa ko bivura.

Umugore uri kuri telephone
batanzania bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kunenga politiki zimwe za leta

Perezida Samia arengera leta ye ku birego bivuga ko yakomeje kugendera ku mategeko agabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yavuze ko abanyamakuru “bakora bisanzuye igihe cyose bakurikiza amategeko y’igihugu”.

Avuga kandi ko yumva ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’impirimbanyi banenga ku mbuga nkoranyambaga, yongeraho ko amaze kubimenyera, ariko “bifasha kumenya icyo abantu batekereza, tubihagaritse ntitwabona urwo rubuga.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSexual corruption at the workplace for women is silent but present
Next articleAmateka ya Abayisenga ukekwaho kwica Padiri no gutwika kiliziya mu Bufaransa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here