Home Ubutabera U Rwanda rwasabwe kuvugurura Itegeko Nshinga kubera abaryamana bahuje ibitsina

U Rwanda rwasabwe kuvugurura Itegeko Nshinga kubera abaryamana bahuje ibitsina

0

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, kuri Raporo yako ya 2020 kagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rushimwa mu bihugu bigerageza kubungabunga uburenganzira bwa muntu, hakiri icyuho mu ingingo ya 16 y’Itegeko nshinga, aho idasobanura neza ibijyanye n’ihohoterwa ry’abaryamana bahuje ibitsina.

Aka kanama ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu mu rurimi rw’icyongereza kitwa Universal Periodic Review (UPR). N’ubwo u Rwanda rwashimwe muri rusange ko rugerageza kubungabunga uburenganzira bw’abaturage barwo, rusabwa kugira ibyo rwakongera mu ngingo ya 16 y’Itegeko nshinga kugirango rirusheho kunyura no gufasha ibice bitandukanye muri rusange bigihura n’ihohoterwa ndetse n’igice cyabaryamana bahuje ibitsina by’umwihariko.

Iyi ngingo ivuga ko ivangura iryo ari ryo ryose ridakwiriye kubaho rishingiye k’uruhu, idini, akarere,… uRwanda rusabwa ko hakongerwamo akarusho kavuga ngo: “ N’ivangura rishingiye ku miterere y’umuntu ( Gender identity) n’abo umuntu yiyumvamo ( Sex orientation).

Ikigo HDI (Health Initiative Development) umufatanyabikorwa wa UPR, n’ikigo cyita k’ubuzima, iterambere n’uburenganzira bwa muntu. Mu ntego zayo harimo iyo kubaka Sosiyete ifite ubuzima bwiza, iterambere nta n’umwe uhejwe ndetse ikita ku byiciro by’abantu bafite imiterere n’imimerere sosiyete idashobora kumva neza bityo nabyo bigashobora kugira uburenganzira bungana nk’ubw’abandi banyarwanda.

Ivuga ko ingingo ya 16 iramutse ihinduwe igashyirwamo ibyo u Rwanda rwasabwe yaba ari igisubizo ku barengana ndetse no ku b’Avoca babo, ivuga ko ihohoterwa ku baryamana bakanakundana n’abo bahuje ibitsina rihari cyane kuko akenshi usanga babatabaza bahohotewe n’abaturage, inzego z’ibanze, iz’umutekano, mu kazi bakirukanwa bamenye ko baryamana n’bo bahuje ibitsina n’ahandi n’ahandi.

Nabonibo Albert ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umwe mu bakundana n’abo bahuje ibitsina, avuga ko agishyira ahagaragara ko ari umwe muri abo bantu yahuye n’ihohoterwa rikabije muri Sosiyete Nyarwanda na n’ubu rikimukurikirana.

Ati: “Nkimara kwerura ko ndi umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina nahuye n’akaga gakomeye cyane! Ku kazi baranyirukanye ntibampa n’imperekeza kandi narazemererwaga n’itegeko, naka akazi ahagera nko kuri hatatu hose bankoresha bamenya ko ari njye wabitangaje bakansezerera, umuryango n’inshuti bampa akato, kugeza ubwo mu gipangu nabagamo bahanyirukana ngo ntazanduza abana babo ubutinganyi”.

Nabonibo Albert avuga ko nyyuma yo gutangaza ko akundana n’abo bahuje igitsina yahise atangira guhura n’ihohoterwa ritandukanye

Muhirwa Sulemani umukozi wa HDI ushinzwe gukurikirana ibyiciro by’abantu bagira ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza harimo na Virusi itera SIDA (Program Officer- Key Populations), avuga ko kuba Sosiyete Nyarwanda ishingiye k’umuco n’idini cyane bituma itumva na gato bariya bantu, bikaba byatuma bahohoterwa ndetse bagahura n’ingaruka k’ubuzima no ku iterambere ryabo nko kudahabwa serivise z’ubuzima kimwe nk’abandi banyarwanda.

Avuga ko akurikije ibibazo n’iryo hohoterwa ribakorerwa ariho ahera asaba ko Leta nk’uko yateye intabwe ntishyireho amategeko abahana bitandukanye n’ahandi kuko hari n’aho usanga bicwa,   yakagombye no kunoza ingingo ya 16 y’itegeko nshinga kuko byafasha benshi.

Ati: « Mpamya ko mu ngingo ya 16 iyo baza kuvuga ko bamaganye ivangura iryo ari ryo ryose ntibavuge ibyiciro, igitsina, akarere,… ritari kurengera abo bantu nk’uko bikwiye. Ikaba ari yo mpamvu bagiye berekana ibyo byiciro byose rizarengera ari ho dushingira natwe twemeza ko kariya kantu k’imiterere y’umuntu n’abo yiyumvamo kongewemo itegeko ryafasha benshi cyane”.

Nyamara n’ubwo Muhirwa agaragaza ko iyo ngingo ikenewe, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa LAF ( Legal Aid Forum) Me Kananga Andrew avuga ko itegeko nshinga ritanga imirongo migari kandi rikaba ryaragaragaje ko icyitwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose ritemewe.

Ati: « Iri tegeko n’ingingo yaryo nta nenge tubonamo, kuko itegeko iyo rijyaho rishingira k’umuco n’ibihari. Iyi ngingo ikumira amacakubiri twanyuzemo nk’abanyarwanda kandi ikagira n’icyo ivuga ku ihohoterwa bityo uwo ari we wese rikamurengera! Ubu se abavugira abana bazaze basabe, abavugira abafite ubumuga bw’uruhu nabo basabe, gutyo gutyo…?!! Twe twumva kuba ingingo ivuga ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose bihagije kandi binasobanutse rwose ahubwo tugasaba ko ryakoreshwa neza ».

Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu mwaka wa 2018 mu mujyi wa Kigali, bwagaragaje ko abanduye Virusi itera Sida mu bagabo baryamana n’abandi bagabo ari 10% mu gihe imibare itangwa na RBC igaragaza ko abanduye Sida mu bagabo bahuza ibitsina n’abandi bagabo (MSN) mu gihugu cyose ari 4%.

Muhirwa Sulemani , umukozi muri HDI avuga ko kuba mu Rwanda benshi bagendera ku myemerere ishingiye ku madini ari imbogamizi ku bakundana bahuje ibitsina
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCoping with the aftermath of violence for GBV, what’s the way forward
Next articleAnthony Kulamba n’abandi bofisiye bakuru muri Polisi basezerewe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here