Home Ubutabera Ubutabera n’imibereho by’abafunzwe byakomwe mu nkokora na Covid-19

Ubutabera n’imibereho by’abafunzwe byakomwe mu nkokora na Covid-19

0

Imfungwa n’abagororwa ni bamwe mu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, haba mu buzima n’imibereho yabo muri rusange, no mu ikurikiranarubanza n’imiburanishirize y’imanza zabo by’umwihariko.

Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda muri Werurwe 2021 habaye impinduka nyinshi mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, hafatwa n’ingamba zihariye kandi zikaze. Izi ngamba zatumye ibikorwa bimwe na bimwe bijyanye n’ubutabera bibamo idindira no gukererwa, cyakora Leta yashyizemo imbaraga nyinshi ngo hatagira igihagarara burundu.

Ibibazo byakomereye imfungwa n’abagororwa kubera Covid-19;

  1. Gutinda kugezwa imbere y’ubutabera no gukererwa kw’imanza

Zimwe mu ngamba zafashwe mu kwirinda no gukumira Coronavirus zateye ubukererwe bw’imanza zimwe na zimwe, n’amategeko agenga igihe ntarengwa umuntu amara mu maboko y’Ubugenzacyaha (RIB), mu Bushinjacyaha (Parquet) n’ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo bikaba bitarubahirijwe mu bihe binyuranye.

Ubwo abatari bake bibazaga impamvu aya mategeko ari guhonyorwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yasobanuye ko nta yandi mahitamo, kuko mu bihe bidasanzwe hafatwa ingamba zidasanzwe.  Ibi byatumye ubukererwe bwakomeje kubaho bufatwa nk’ikintu kitanyuranyije n’amategeko, nyamara abafunzwe bo bakabibona nk’akarengane.

Mu magambo ye, Minisitiri  Busingye yagize ati: “Hari benshi bamaze kugenda batabwa muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha n’inzego za Police, baraza kugezwa mu nkiko… Umuntu ufite ubwenge muri iki gihe ntiyagombye gukora ikintu kirenga ku mategeko kuko n’inkiko zirakora gake cyane. Niba bagufashe wowe uraza kuba uri hariya utegereje … (kugeza igihe) tuzasaba umucamanza ngo utwemerere umwakire kuko twari mu bihe bikomeye bidasanzwe, nawe mucamanza byajyaga kukwanduza…”

Minisitiri Busingye Johnston (Photo Kigali Today)
  1. Kutabona abatangabuhamya mu rubanza, kutabonana n’abunganizi

Si ikibazo cyo gukererwa kw’imanza cyabayeho gusa, ahubwo byanabaye ngombwa ko amaburanisha menshi akorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abacamanza n’ababuranyi babaga batari kumwe. Ibi byateye imbogamizi ku batangabuhamya b’ababuranyi, no ku ikurikiranarubanza kuko bamwe mu mfungwa batabonanaga mu buryo bworoshye n’ababunganira, bitewe na gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bw’amagereza mu gukumira ingendo zijya n’iziva ku magereza ngo hadakwirakwizwayo Coronavirus.

Ibi byatumye humvikana  imanza zimwe na zimwe, aho imfungwa n’abagororwa bavugaga ko batabashije kubonana n’abunganizi babo ngo bategurire hamwe urubanza, bikaba byaranatumaga imanza zimwe zimurwa.

Kuri iyi gahunda yo kuburanisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, uretse kandi imanza zimuwe, kenshi hagiye habaho n’ikibazo cy’ikoranabuhanga imanza zigatinda gutangira cyangwa zikimuka, kubera murandasi nke n’ihuzanzira ritanoze.

  1. Igabanuka ry’amafunguro no kubura indyo igenewe abarwayi

Mu minsi ya Covid-19, kimwe mu bibazo byumvikanye mu bafite ababo bafunzwe ni uko batari bakibasha kubagemurira, bigatuma abafite uburwayi bwihariye batabona indyo yihariye ijyanye nabwo, impungenge zikaba nyinshi ku kuba baremba cyangwa bakahasiga ubuzima.

Mu kiganiro na Mudaheranwa ufite umubyeyi ufunzwe (yadusabye kutavuga aho afungiwe), avuga ko ise arwaye diabete ikomeye n’umwijima (Hepatite C), bikamusaba kwitwararika no kutarya ibibonetese byose, kandi ibyo yemerewe kurya nabyo akabibonera igihe. Yagize ati: “Mu muryango twajyaga ibihe tukagemurira umubeyeyi wacu, kuko kuri Gereza bari baratubwiye ko imirire ye ihenze cyane batayishingira. Nubwo kugemura biduhenda rwose  bikanatuvuna, twakoraga ibishobotse byose tukamugeraho, twanamusigiraga udufaranga ngo ajye ahaha imbuto. Ariko ubu batubujije kugemura, dufite ubwoba ko narya ibindi atandikiwe na muganga azaremba, cyangwa tukazumva baduhamagaye ngo yapfuye.”

Si we gusa, hari n’abandi bavuga ibisa bitya, hakaba n’abongeraho ko n’izindi mfungwa zitarwaye zitari kubona ibiryo bihagije mu minsi ya Coronavirus. Ikimenyimenyi, kuwa 19 Kamena 2020 Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi CSP Iyaburunga Innocent yanditse urwandiko rusaba ubufasha ku kugaburira abagororwa, cyane cyane abafite uburwayi batari bakigemurirwa n’imiryango yabo indyo ibakwiye.

Nyuma y’amezi abiri hataraboneka inkunga ihagije, Musenyeri Nzakamwita Servilien, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, nawe yanditse yunganira umuyobozi wa Gereza, mu rwandiko yise “Gutabariza abagororwa batagisurwa kubera kwirinda Covid-19”. Aha Musenyeri Nzakamwita yavuzemo ko atabaza afatiye ku mibare y’abagororwa bafite imirire mibi biganjemo abarwayi n’abageze mu zabukuru, bakaba bari bakeneye inyunganizi mu mirire.

Ntibyateye kabiri, CGP Rwigamba George umuyobozi w’Amagereza ku rwego rw’igihugu yandika avuguruza iyi ntabaza ya Musenyeri Nzakamwita. Rwigamba avuga ko Gereza zifite ibiryo bihagije kandi ko abarwayi bitabwaho by’umwihariko.

Komiseri Mukuru w’Amagereza Rwigamba George yabisubiyemo mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuwa 19 Ugushyingo 2020, aho yavuze ko Gereza zihabwa ibiryo bihagije mu buryo buhoraho, zigahabwa ibiryo bizamara amezi atatu (stock), mu buryo buhora busimburana.

Hagati aho, CSP Iyaburunga Innocent wayoboraga Gereza ya Gicumbi yaje gufungwa, kuko ngo yasabye inkunga y’ibiribwa atabimenyesheje ubuyobozi bumukuriye. CGP Rwigamba akabyita amakosa yo kunyuranya n’ubuyobozi bwe.

CSP Iyaburunga Innocent (Photo RCS)

  4. Kwandura Corona no kuremba kwa bamwe

Kuwa 29/06/2020, nibwo bwa mbere mu Rwanda habonetse umubare mwinshi w’abanduye Coronavirus umunsi umwe, abantu 101. Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko uwo mubare wazamuwe n’imfungwa 72 zari zagaragaweho ubwandu mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.  Bwari ubwa mbere habonetse abarwayi mu mfungwa. Iminsi yakurikiyeho imfungwa zirwaye zose hamwe zarenze 150, no muri Gereza batangira  kuvugwayo, , bamwe bakagira n’impungenge ko hari abagororwa yaba ihitana bikagirwa ibanga.

Umwe muri bo ni Pascal: “Uwumva wese amatangazo yo kubika yakumva ko hasigaye harimo ikibazo. Ku cyumweru narumiwe kuko mu matangazo 10 yo kubika basomye, harimo abagororwa baen, numva ndikanze.”

  1. Ubucucike buhanitse no kubura uko bakora siporo

Ubucucike mu magereza buracyavugwa ku rwego ruhanitse, bigashimangirwa na raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yashyikirijwe Sena mu kwezi kwa Cumi 2020, iyi Komisiyo yagaragaje ko mu myaka 5 ishize igipimo cy’ubucucike muri za gereza zo mu Rwanda cyiyongereyeho 25%, kuva ku bucucike bwa  99% muri 2014/2015 kugera ku bucucike bwa 124% muri 2018/2019.

Naho ku ruhande rw’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, isesengura ryakozwe na Komisiyo yayo y’imibereho y’abaturage kuri iki kibazo, ryagaragaje ko hirya no hino  mu gihugu, harimo izifite ubucucike buhanitse, ahakabije hakaba muri Gereza ya Rwamagana ifite ubucucike bungana na  256%, hagereranyijwe n’ubushobozi bwayo bwo kwakira abayifungirwamo.

Ubu bucucike ni ikibazo gikomeye muri ibi bihe bya Coronavirus, kuko ubwirinzi buba budashoboka ku gipimo gikwiye.

Ibikorwa bya sport rusange byarahagaritswe hirya no hino mu gihugu, no muri za Gereza niko bimeze, bikaba bigora abagororwa kwisanzura bagorora ingingo z’umubiri, mu gihe siporo ifatwa nka kimwe mu byongera ubwirinzi bw’umubiri, bunakenewe cyane mu guhangana na Coronavirus.

     Inzego za Leta bireba zibivugaho iki?

Mu gihe imfungwa, abagororwa n’imiryango yabo bavuga ko ibi byose bihungabanya imibereho yabo no kubona ubutabera bwihuse bikagorana, inzego zibishinzwe zivuga ko zikora ibishoboka kandi bya ngombwa.

Ku kibazo cy’ubucucike bunagarukwaho muri kasho za polisi, bukanavugwa mu gutwara imfungwa n’abagororwa bajya kuburana, Umuvugizi wa Urwego rw’ubegenza cyaha (RIB) Dr Thierry Murangira yadutangarije ko amabwiriza yose y’ubwirinzi yubahirizwa uko bikwiye, imvugo ahuriraho na SSP Pelly Uwera, Umuvugizi wa RCS.

Pelly Uwera yakomeje agira ati: “Ikoranabuhanga ryaradufashije gukomeza kuburana kw’Imfungwa n’abagororwa kandi kugeza ubu tubona bimeze neza, ntabwo ridindiza cyagwa ngo rikerereze imanza ahubwo rirazihutisha, nibyo koko hari igihe network ishobora kuba nke, ibyo byo nibisanzwe nk’ahandi hose…”

Tuvugana ku ya 10 Gashyantare 2021 ku barwayi ba Covid-19 mu magereza, Umuvugizi yadutangarije ko hafi ya bose bakize, ngo hasigaye gusa 14 i Rwamagana, 6 I Huye na 4 i Gicumbi , kandi bakaba bitabwaho n’abaganga b’inzobere , bakanakurikiranwa ahitaruye ngo batanduza abandi.

Ku kibazo cy’ibiryo, SSP Uwera avuga ko ingengo y’imari yongerewe bityo n’abafite indwara zibasaba indyo yihariye bakitabwaho by’umwihariko, abarwaye Corona nabo bakaba bahabwa indyo itari nk’iy’abandi, ahubwo ibunganira mu burwayi bwabo.

Iyinkuru yatewe inkunga n’umuryango IMS

NTWALI John Williams

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePadiri ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu yafatiwe ku Rusumo atorotse
Next articleAre indigenous people getting justice after arrests for returning to forests due to Covid-19 effects?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here