Home Amakuru Uganda: Bansabaga kwiyambura ubusa ngo bemere ko ndi umugore

Uganda: Bansabaga kwiyambura ubusa ngo bemere ko ndi umugore

0
Cleopatra Kambugu yari umugabo ahitamo kwihinduza igitsina yibera umugore

Umuturage wa Uganda wambere yatanz ibyangombwa byemeza ko yihinduje igitsina ava ku kuba umugabo yihjitiramo kuba umugore.

Mu cyumweru gishize, Cleopatra Kambugu yakiriye pasiporo ye n’ibindi byangombwa nk’indangamuntu, agaragaza ko ari umugore.

Cleopatra yatangarije   ko yizeye ko umunsi umwe bizaba ibintu bisanzwe kuba buriwe se yabaho uko ahska mu bihugu byose ariko ko uyu munsi ibyo yakoze biri gufatwa nk’ibidasanzwe no kubona ibyangombwa bikaba byaramuguye cyane.

Yavuze ko  yamaze igihe kirekire afite urupapuro rw’inzira (pasiporo), imugaragaza nk’umugabo bikaba ngombwa k inshuro nyinshi yiyamburaga ubusa mu kwerekana imiterere y’igitsina cye kugirango abone serivisi zimwe na zimwe mu nzego zitandukanye.

Yibutse urugero rumwe: ” Umuntu yarari kumbaza ngo uri umugore cyangwa umugabo?’ icyo gihe  byari biteye isoni …  namusubije ko atugomba kureba igitsina cy’umuntu kugirango amenye uwo ari we.”

“Nabajije uyu mukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka niba nshobora gukoresha biometrike yanjye kugira ngo mpamye uwo ndi we. Mu byukuri rero sinari nzi impamvu ngomba kumenyekana ku gitsina cyanjye.”

Uyu mugande yihinduye umugandekazi nyuma y’umunyarwanda Lilly Tronn, nawe wari umugabo agahitamo kwibera umugore n’ubwo we yabikoreye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yari asanzwe aba.

Guhinduza igitsina si bishya ku Isi ariko ni bishya mu Karere k’ibiyaga bigari kuko abahinduje ibitsina nabo bahurizwa mu muryango LGBI urengera inyungu z’abakundana bahuje ibitsina kandi byinshi mu Bihugu byo muri aka Karere ntibifite amategeko abarengera by’umwihariko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGusambanya abana bigiye kuba icyaha kidasaza mu Rwanda
Next articleItangazo rya cyamunara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here