Home Ubutabera Umucamanza ategeteseko Munyenyezi wirukanwe muri Amerika akomeza gufungwa

Umucamanza ategeteseko Munyenyezi wirukanwe muri Amerika akomeza gufungwa

0

Munyenyezi Beatrice uherutse kwirukanwa muri Amerika akazanwa mu mapingu ategerejwe n’inzego z’ubutabera mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside bumukekaho, umucamanza wo mu Rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho.

Munyenyezi Beatrice ubwo yitabaga urukiko bwambare ku kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yasabaga kuba iburana ryasubikwa kuko atarahabwa dosiye ye ndetse akaba ataravugana n’umuryango we ngo umenye uko ameze unemere kumwishyurira abamwunganira.

Me Gatera Gashabana bari kumwe icyo gihe yabwiye umucamanza ko baje mu rukiko bibatunguye kuko batari bazi iby’urwo rubanza anabwira mucamanza ko yaje mu rukiko wenyine nk’uwunganira Munyenyezi kandi bagombaga kuhaba ari babiri nk’abazakomeza ku mwunganira. Me Gatera Gashabana na Me buhuru nibo biteganyijw eko bazunganira Munyenyezi.

Munyenyezi wari ufungiwe kuri sitasiyo bya Polisi ya Remera biteganyijwe ko ajyanwa muri gereza nyuma yuko byemejwe ko afungwa by’abyagateganyo.

Dore ibyaha birindwi akurikiranweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda

1.Icyo Kwica n’icya Jenoside: Iki cyaha gihanwa  mu mategeko ahana y’u Rwanda, mu ngingo ya 91 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange

2.Icyaha cyo Gucura umugambi wo gukora Jenoside: iki gihanwa n’iRIYA ngingo ya 91

3.Icyaha cyo Gutegura Jenoside: Iki cyaha gihanwa n’ingingo  ya 93 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

4.Icyaha cyo Gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside: gihanwa n’iriya ngingo ya 93.

5.Icyaha cy’Ubufatanyacyaha muri Jenoside: Na cyo gihanwa n’ingingo ya 93.

6.Icyaha cyo Kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokumuntu: gihanwa n’ingigo ya 94.

7.Icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato cyibasiye inyokumuntu: gihanwa n’ingingo ya 93.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgihe Perezida Kagame yagombaga gutangirira kuyoborera abakuru b’Ibihugu ba CHOGM cyimuriwe igihe kitazwi
Next articleAbunganira Kabuga basaba ko yarekurwa akidegembya kuko ubuzima bwe butameze neza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here