Home Imyidagaduro Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

0

Umuhanzii nyarwanda munjyana ha Hip Hop, Tuyishime Joshua uzwi cyane nka Jay Polly, yitabye Imana azize uburwayi nkuko tubikesha Radio 1.

Amakuru y’urupfu rwe bivugwa ko yazize uburwayi ntawe mu muryango we urayemeza cyangwa gereza yari afungiwemo.

Jay Polly wari umaze igihe afunzwe by’agateganyo yaguye mu bitaro bya Muhima aho yivurizaga.

Jay Polly yagombaga kuburana ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha mu mezi abiri ari imbere.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi bakunzwe na benshi ubwo yari mu itsind rya Tuff Gang mu myaka ya za 2010.

Ntazava mu mitwe ya benshi kubera ibihangano bye byakoze ku mitima ya benshi, hari abamwibuka muri Guma guma ya mbere mu mwaka w’ 2011 ubwo atatwaraga iki gihembo maze abakunzi be bakavuga ko yarenganye bagatera amabuye abayitangaga kuri sitade.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDr. Bizimana yagizwe Minisitiri, Busingye yamburwa Minisiteri
Next articleAbakingiwe Covid-19 bemerewe kwitabira ibitaramo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here