Home Uncategorized Umwanda, serivisi mbi no kwihagararaho, Baho hospital yokejwe igitutu

Umwanda, serivisi mbi no kwihagararaho, Baho hospital yokejwe igitutu

0

Nyuma y’uko minisiteri y’ubuzima itangaje ko igiye gukora iperereza kuri serivisi mbi n’umwanda biri mu bitaro bya Baho International Hospital na Akamanzi Clare nawe yanenze imyitwarire y’iri vuriro avuga ko ryihagararaho mu makosa.

ibi bije bikurikira abatari bake banenze ibi bitaro ku mbugankoranyambaga binubira umwanda na serivisi zitanoze. nyuma y’uko kwinuba Minisitiri w’ubuzima Ngamije Daniel yahise atangaza ko hagiye gutangira iperereza ry’iminsi ibiri muri ibi bitaro.

 Ukoresha imbuga nkoranyambaga watangije iyi nkundura  ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye ku byamubayeho muri ibi bitaro, ariko yahise akurikirwa n’umubare munini w’abavuga ko bamaze igihe bararambiwe serivisi mbi z’ibi bitaro mpuzamahanga biherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Munyaneza Janvier, ushinzwe itumanaho muri baho Hospital yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’ibi byavuzwe ku mbugankoranyambaga kuko nta mukiriya wigeze winubira serivisi z’ibi bitario ngo abibwire ababishinzwe.

Ati: “Dufite nimero za terefone hamwe n’itsinda ryita ku bakiriya ryakira ibibazo n’ibitekerezo (ku bijyanye na serivisi zitanyuze abakiriya), ariko ntabwo twigeze twakira ikirego kijyanye no gusuzumwa nabi. Ntabwo rero twari tubizi. Tumaze kubibona (ku mbuga nkoranyambaga), twagerageje kubaza abaganga bacu na ariko na n’ubu nta kibazo turabona”.

Yavuze kandi ko ibipimo by’isuku y’ibitaro ari byiza, kuko biha agaciro gakomeye ibyo.

Ati: “Duha agaciro kanini isuku kuko ibitaro bigomba kugira isuku. Twabonye abakiriya benshi, cyane cyane abanyamahanga, kandi nta kuntu ushobora kubakira udafite isuku. Kuri twe, isuku yacu iri hejuru ”.

Nyuma y’uko iki kigo gitangaje iki binyuize mu muvugizi wabyo, Akamazi Clare uyobora ikigo cy’igihugu cy’iterambere yabinenze avuga ko uku ari ukwihagararaho  bidafite ishingiro.

Ku bijyanye na gahunda ya minisiteri yo kubakoraho iperereza, Munyaneza yavuze ko bazishimira ubufatanye.

Ati: “Minisiteri y’Ubuzima ije gukora iperereza ku byabaye ni byiza kuri twe. Bashobora kubona uko ibitaro byacu bikora neza. Twishimiye ko bazaza ”.

Hagati aho, hagati mu kwezi gushize, Minisiteri y’ubuzima yafunze by’agateganyo amavuriro atatu afite icyicaro i Kigali mu ashinjwa kugira imyitwarire idakwiye.

Muri yo harimo ivuriro rya Isangano rifite icyicaro muri Gasabo, Sante Clinique y’i Nyarugenge, na Polyclinique le Bon Berger yo mu Karere ka Kicukiro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbirabura bahushije penaliti z’Ubwongereza mu mazi abira
Next articleAfurika y’epfo yababajwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here