Home Imikino Nyuma ya Perezida wa Ferwafa abandi bane barimo abakomiseri beguye

Nyuma ya Perezida wa Ferwafa abandi bane barimo abakomiseri beguye

0

Abayobozi batandukanye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bamaze kwegura ku nshingano zabo kubera impamvu zabo bwite n’ubwo  bashinjwaga kunanirwa gufata ibyemezo biteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu nibwo uwari perezida wa ferwafa  Nizeyimana Mugabo Olivier, yatangaje ubwegure bwe avuga ko atagishoboye kuyobora Ferwafa kubera impamvu ze. Nyuma y’umunsi umwe yahise akurikirwa n’abandi bayobozi batandukanye bane bayobowe na Muhire Henry, wari umunyamabanga w’iri shyirahamwe, komiseri ushinzwe umutungo Habiyakare Chantal, Komiseri ushinzwe Amategeko Uwanyirigira Delphine  n’uwari ushinzwe ubutegetsi n’imari (DAF), Iragufa David.

Aba bose bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite n’ubwo hari hashize iminsi muri Ferwafa havugwamo kunanirwa kw’abayobozi mu gufata ibyemezo birimo no kuba ikipe y’Igihugu Amavubi ishobora guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utemewe, kunanirwa gukemura ikibazo kiri hagati y’ikipe y’Intare FC na Rayon sport kuko umukino w’igikombe cy’amahoro wagombaga guhuza amakipe yombi utigeze uba n’ibindi.

Nyuma y’uko Mugabo Olivier, yeguye ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa abakunzi b’umupira w’amaguru bahise batangira gusaba Muhire Henry, wari umunyamabanga w’iri shyirahamwe nawe kwegura kuko atigeze yumvikana na komite nyobozi.

Ni ubwambere heguye abantu benshi icyarimwe muri Ferwafa n’ubwo abayobozi bo basanzwe begura kuko n’uwo Mugabo Olivier yari yarasimbuye Gen Sekamana, nawe yavuye kuri uyu mwanya yeguye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBatandatu bahoze muri FDLR bakatiwe gufungwa imyaka itanu
Next articleNyabugogo: Inkundamahoro ltd iravugwaho umwanda, akajagari no kubangamira inyungu z’abacuruzi, igashinjwa ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here