Perezida wa Tchad umaze igihe, Idriss Deby yatsinze amatora ku majwi amajwi hafi 80% by’agateganyo nkuko byatangajwe na komisiyo y’Igihugu y’amatora.
Iyi ni manda ya gatandatu atsinze yikurikiranya, yiyongerera ku myaka 30 amaze kubutegetsi.
Habaye ibirori mu murwa mukuru, N’Djamena.
“Umukandida wacu Idriss Deby Itno yatsinze icyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida. Turabona ko ari intsinzi ebyiri kuko yanashoboye kwirukana abaterabwoba ku butaka bwacu.
Umwe mu bashyigikiye Drby yemera ko Tchad izaba ifite umutekano iyobowe na Bwana Deby, yagize ati: “Turashaka amahoro, nta kindi uretse amahoro. Abantu bakomeze gutuza, kuko igihe cyose Marshal (Deby) azabaho tuzabaho mu mutekano.”
Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bahakanye ibyavuye mu matora.
Umuyobozi ushinzwe kwiyamamaza kwa Bwana Deby yavuze ko perezida yifuzaga kwishimira intsinzi hamwe n’abamushyigikiye ariko ko bitamukundiye kuko yari kumwe n’ingabo ze mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo za Tchad zavuze ko zakomye mu nkokora inyeshyamba zashakaga gufata umujyi wa N’Djamena, zica abarenga 300.