By BENEGUSENGA Dative
Abadepite bo mu nteko ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EALA, bagiye kurangiza manda y’imyaka 5 barananiwe kumvikana ku itegeko rirebana n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere ryageze muri iyi nteko mbere yuko bayinjiramo.
Iri tegeko ryageze muri iyi nteko muri manda ibanziriza iyi igiye kurangira, bamwe mu badepite bize kuri iri tegeko muri manda ibanziriza iyi abandi binjnira mu nteko basangamo umushinga w’iri tegeko ariko ntibagira icyo barikoraho.
Dr. Kagabe Aphrodis, umunyarwanda ukuriye umuryango utari uwa Leta uharanira ubuzima bwiza HDI (Health development Initiative), avuga ko hari icyizere ko iyi manda yarangira iri tegeko ritowe.
“ Biragoye kuko manda y’abadepite bo muri EALA izarangira muri Kamena umwaka utaha, ariko ubu twizeye ko nibura nko muri Werurwe umwaka utaha uyu muryango waba ufite itegeko ry’ubuzima bw’imyororokere.” Dr Kagaba akomeza avuga impamvu iri tegeko ryagoranye.
“ Abagize iyi nteko baturuka mu bihugu bitandukanye binafite imico n’imyumvire itandukanye, kandi kugirango itegeko ritorwe ni uko ibihugu byose biba biryemera kimwe.”
Zimwe mu ngingo zitavugaho rumwe n’abadepite ba EALA muri uyu mushinga w’itegeko nizo zaganiriweho uyu munsi n’abantu batandukanye bava mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu gikorwa cyateguwe n’umuryango utari uwa leta, Ihorere munyarwanda, Imro, zirimo nk’ingingo ijyanye no guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororkere ku bana bafite kuva ku myaka 12 kuzamura.
Bimwe mu bihugu muri iyi nteko ntibyumvikana ku gihe umwana w’umukobwa akwiriye gushyingirirwaho bitewe n’umuco wabyo. Ingingo yo gukuramo inda ku bari n’abategarugori nayo ntiyumvikanwaho n’abagize iyi nteko ishingamategeko.
Indi ngingo ni ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bari mu zabukuru no kutumva aho uburenganzira ku buzima bw’imyororokere butangirira n’aho burangirira.
Iri tegeko rifite iki kitari mu mategeko y’u Rwanda
N’ubwo u Rwanda arirwo ruri imbere mu kuganira ku buzima bw’imyororokere mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba naho haracyari imbogamizi z’amategeko zishobora gukemurwa n’iri tegeko mu gihe ryaba ritowe.
Dr. Kagaba Aphrodis, yemeza ko iri tegeko mu gihe ryaba ritowe ryaba inyungu ku baturage bose b’ibi bihugu harimo n’u Rwanda.
“ Harimo ibishya byinshi bitari mu mategeko y’u Rwanda kuko ni itegeko ryizweho n’abantu benshi kandi mu gihe kirekire. Aha twavuga nko kubonera igisubizo abantu basanzwe batabyara (ingumba) bakaba babyara, kuvura indwara zidakira (Kanseri) zifata imyanya myibarukiro n’ibindi.”
Mu bindi bishya iri tegeko ryazana mu Rwanda ni uguha umurongo inyigisho zihabwa abanaku buzima bw’imyororokere n’ibyo ababyeyi bagomba kubaganiriza.