Home Amakuru Abanyarwanda ntibishimiye ibiciro by’ingendo byashyizweho na RURA

Abanyarwanda ntibishimiye ibiciro by’ingendo byashyizweho na RURA

0

Abaturage baravuga ko ibicirico by’ingendo byashyizweho n’ikigo cy’igihugu RURA gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe, bidashyize mu gaciro kubera ibihe bibi by’ubukungu rubanda irimo kubera Covid-19.

Nubwo ariko abanyarwanda barimo kunenga ibyo biciro babinyujije mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ukuriye ikigo RURA avuga ko bari gushaka igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage, ariko akavuga ko ibyo bitagiye gukorwa uyu munsi.

Abantu bamwe bahise bavuga ibiciro byagombaga gusubira nka mbere kuko impamvu byazamuwe mu kwezi kwa gatanu leta yayivanyeho. Abandi babyise akarengane gakorerwa rubanda mu nyungu z’abashoramari bacyeya bafite amasoko yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

inkubiri yo kwamagana ibi biciro yakomeye cyane muri iyi Weekend, bikorwa n’abaturage basanzwe, abahanzi, bamwe mu bakuriye ibigo byigenga n’abandi… Bamwe banibajije icyo abagize inteko ishingamategeko ibamo intumwa za rubanda, iri gukora mu kubavuganira ngo ibiciro bihinduke nk’uko babyifuza.

Mu ijoro ryo ku cyumweru, Patrick Nyirishema ukuriye ikigo RURA yagiye kuri televiziyo y’u Rwanda avuga ko ‘ikibazo kitari mu mibare [ibiciro] ahubwo kiri mu bushobozi bucyeya’ bw’abaturage.

Nyirishema ati: “Turumva ibibazo bihari, turumva uburemere bw’ibibazo byateywe na Covid-19…”

Nyirishema avuga ko barimo gushaka igiciro gikwiriye kitabangamiye umuturage ariko nanone n’utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga. Yongeyeho ko uwo munsi ntabwo navuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko nanone ibyo biciro tuba twarabyizeho…”

Integonews.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTeacher Yvone: Mwarimukazi wamaramaje kurerera u Rwanda
Next articleAmatariki y’ingendo ku banyeshuri yatangajwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here