Home Uburezi Teacher Yvone: Mwarimukazi wamaramaje kurerera u Rwanda

Teacher Yvone: Mwarimukazi wamaramaje kurerera u Rwanda

0

Abantu benshi binubira kuba mwarimu, kubera ko ugereranyije n’ahandi nta mafaranga atubutse aba muri uyu mwuga wo kwigisha, nyamara umwari witwa Uwimbabazi Yvone (Teacher Yvone), yigisha mu ishuri rishya ry’inshuke rya Immanuel School riri mu karere ka Kamonyi, we yumva atabireba.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Intego, yavuze ko ashimishwa no guhura n’abana bakamutega amaboko bati ng’uyu umurezi wange.

Twaraganiriye:

Intego: Uretse ko twumvise baguhamagara Teacher, twibwire birambuye?

Teacher Yvone: Nitwa Uwimabazi Yvone, ntuye muri uyu mudugudu wa Muhambara, akagari ka Kabagesera, umurenge wa Runda, nkaba ndi umwarimukazi w’abana b’inshuke bari hagati y’imyaka 3 na 4.

Intego: Ababyeyi benshi dusanze aha ni abagore, byatumye ngira amatsiko yo kumenya impamvu aribo baza ku ishuri gukurikira imyigire y’abana:

Teacher Yvone: Birumvikana burya umubyeyi w’umumama aba ashaka kumenya buri gihe uko umwana amerewe kurusha abagabo.

Abana bakiri batoya rero akenshi bakuda gukurikiranwa na ba nyina kubera impungenge z’uko baba bakiri bato, bareba uko biriwe, n’uwo mutima karemano kuri bo.

Intego: Mbese ugira abana?

Teacher Yvone: Hoya ndacyari ingaragu (single)

Intego: Umaze igihe kingana iki uri mwarimu kuri iri shuri

Teacher Yvone: Maze imyaka ibiri

Intego: Ubu se wigisha ibijyanye n’iki

Teacher Yvone, Nigisha abana b’inshuke mu mwaka wa mbere, tubigisha ubumenyi bw’ibidukikije, imbonezabuzima, imibare, ikinyarwanda, icyongereza, isuku, iby’imirire ndetse no kubana na bagenzi babo.

Intego: Wize ibijyanye no kwigisha?

Teacher Yvone: Yego,  nize kwigisha mu ishuri ryisumbuye rya TTC Nyamata.

Intego: Nk’umurezi, iyo abana bakiza kwiga, bwa mbere bafite imyaka 3 na 4, ni iyihe mpinduka ubona iyo mumaranye nk’umwaka.

Teacher Yvonne: Abana iyo bakiza, baba bagoranye hari ababa bakiva ku ibere ako kanya, aribwo abanye n’abandi atamenyereye, batazi ngo mwarimu ni muntu ki, batazi kuvuga n’amazina yabo, ariko igihembwe cya mbere kijya gushira ubona yaramenyereye, ashobora gukina no kuvugana n’abandi.

Hari abaza bavuga ngo ndashaka mama gusa, atazi no kujya ku musarani, ariko umwaka ujya gushira yaramenyereye, bitandukanye n’abana bataje kwiga.

Intego: ku bijyanye n’ikinyabupfura hari abo tubona batukana ku muhanda kandi bakiri bato, ukoresha irihe banga ngo bahinduke iyo baje kwiga?

Teacher Yvone: Kwigisha abana bato bisaba kuba utagira umujinya, ugomba kuba uri umuntu uri free, uhora useka, ubakunda kugira ngo bakwiyumvemo, bakubwire ibitagenda,  kandi abikora kuko wirekuye ukareka akakwiyumvamo ukamwereka ko umukunda, ni nabwo umufasha guhinduka bikemera.

Intego: Nk’umukobwa utarashaka birakorohera kugira urukundo ku bana?

Teacher Yvone:Imiterere y’abantu iratandukanye, hari utarabyigeze, ariko nge nsanzwe nkunda abana.

Nge narabyigiye, nakoze stage (kubyimenyereza) ariko kandi nzanabyara, rero ntabwo bigomba kumbangamira.

Intego: Nta gihe winubira nk’imyitwarire y’umwana, akwitumyeho cyangwa akoze ikosa ukarakara?

Teacher Yvone: Ibyo bigorana iyo ugitangira akazi kuko utaba umenyereye kubona umwana yituma cyangwa  umwana afite ibimyira buri kanya, ariko iyo umaze kubimenyera, biba ari ibisanzwe ahubwo ugerageza kumubwira kugira ngo bitazongera kumubaho.

Intego: Mbese kwigisha mu bigo by’Abihaye Imana wowe hari icyo bigufasha bitandukanye n’ahandi?

Teacher Yvone: Kwigisha mu bigo by’Abihaye Imana, kuko muba munasenga bikongerera urukundo kuri ba bana.

Itandukaniro rya Rwanda Immanuel n’ahandi nabanje kwigisha nuko bo bibanda cyane no ku gusenga, aho bituma abakozi n’abayobozi bagira ibyo bahuriraho.

Ubu ushobora kubwira  umuyobozi wawe ikibazo ufite, ukamwisanzuraho, bituma akazi kagenda neza kuko hari ahandi muba mwahuriye nko gusengana.

Intego: Ni iki kigushimisha mu buzima bwawe nka mwarimu?

Teacher Yvone: Nkanjye nishima iyo ndi kumwe n’abana tuganira duseka, kuko nta stress.

Intego: abantu bo hanze bo bagufata gute?

Teacher Yvone: Iyo mpuye n’ahantu bati Teacher umeze ute, mba numva nkomeye, cyangwa akana kakaza kiruka kaguteze amaboko ngo yambiiii, mu bantu hagati, ni ibintu bidutera ishema.

Rwose abantu bakwereka ko bakubashye kuko uri mwarimu, birashimisha.

Intego: Wumva uzakomeza kuba mwarimu ubuzima bwawe bwose cyangwa uzahindura?

Teacher Yvone: Numva ubuzima bwange bwazarangira ndi mwarimu, cyakora nabona ubushobozi nkazakomeza amashuri, ariko simpindure ibyo nkora, byo gukomeza kurera abana. Naho ntakigisha abana bato, ariko nkigisha abiga kwigisha abana bato.

Intego: Mbese ko ukiri muto, wumva inzozi zawe ari izihe:

Teacher Yvone: ikintu cya mbere nifuza nuko iri shuri ryazatera imbere, dore hari gardienne gusa ariko icyampa bakagira na primaire

Rero, nifuza ko iri shuri ryatera imbere cyane, abanyeshuri bagakura bubaha Imana, ishuri rikagera ku kigero aho n’imishahara y’abakozi yakiyongera ku barimu kuko riteye imbere n’abarimu ryabateza imbere.

Intego: Ni iki wasaba Leta, yakorera mwarimu ukurikije ibyo akora.

Teacher Yvone: Icyo nabwira abayobozi  ni uko marimu akora cyane kandi akavunika, anafite inshingano zingana n’iz’ababyeyi, amafaranga babahemba yagakwiye kwiyongera, ndetse hakabaho n’agahimbazamusyi ka mwarimu mu rwego rwo kubashimisha.

Intego:  Dusoza iki kiganiro gira ubutumwa uha abazasoma iyi nkuru:

Teacher Yvone: Inama mpa ababyeyi nuko bagira umuco wo kujyana abana bakiri bato ku ishuri kugira ngo bakurane ubumenyi, bagifite ubwonko bufata.

Byegeranyijwe  na M.Louise Uwizeyimana

 

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article“Female Sex workers have rights but we don’t support prostitution” – Officials said
Next articleAbanyarwanda ntibishimiye ibiciro by’ingendo byashyizweho na RURA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here