Bamwe mubanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Rwanda baravuga ko mu kurema umuturage isi yifuza muri 2050 ari uko uwize yabasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga, azi ikoranabuhanga afite indangagaciro n’ibindi…
Giramata Patience umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu muri Lycee Notre Dame de citeaux de Kigali, nawe avuga ko asanga ubumenyi isi yanone ikeneye atarubwo kujya ku ntebe yishuri gusa ngo niburangiza bubapfire ubusa.
Yagize ati “Mubyo twifuza 2050 harimo uburezi bushingiye ku iterambere rirambye kandi rihamye, kuburyo bufasha guhangana nabandi ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga. Umubare w’abanyeshuri bata amashuri nawo ukwiye kugabanuka, hakanagabanywa ubucucike mu mashuri.”
Dushime Benjamin umunyeshuri wiga muri Lycee de Kigali mu mwaka wa 5, avuga ko kugirango haremwe umuntu isi yifuza 2050 asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mukongera ireme ry’uburezi, rikagera kurwego rwisumbuyeho ugereranije n’ubwiki gihe.
Dushime ati “Ibi kandi bigakorwa abarimu bahabwa amahugurwa abongerera ubumenyi kugirango n’ireme ry’uburezi batanga ryiyongere. Umuntu akwiye kwigishwa kugira imitekerereze yagutse yafasha umuntu kubaho kandi neza.”
Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO Mutesa Albert, yavuze ko UNESCO izakusanya ibyavuye mu biganiro bikabyazwamo gahunda izagenga uburezi buhujwe na gahunda y’iterambere riramye.
« Muri ibi biganiro UNESCO icyo igamije ni ugukusanya ibitekerezo bivuye mubihugu biyigize, hanyuma nibimara gukusanywa hakazakorwa nizindi nyigo zimbitse zakunganira mu gushyiraho gahunda y’isi ijyanye niterambere rirambye, bahereye ku iterambere ubu isi igezeho ryikoranabuhanga n’itumanaho. »
Anavuga kanda ko hanarebwa n’ibibazo bihari nk’urugero iyi Covid 19, byose biri gutekerezwaho uburyo uburezi bugomba guhinduka mumyaka 30 irimbere, aho hifuzwa uburezi burambye kandi butegura umuntu isi ihuriyeho ufite uburere n’indangagaciro bishimishije.
Munshingano za UNESCO ifite harimo uburezi, ubumenyi umuco ndetse n’itumanaho, ni mugihe kandi mu Rwanda iyi komisiyo ifite imikoranire nibigo bigera kuri 37, imikoranire ikaba yaratangijwe guhera mu 1998.
Mnirahari Jacques.