Home Ubutabera Biracyagoye kwifashisha ikoranabuhanga mu nkiko, n’ubwo rishobora kuzagabanya abajyaga mu nkiko –...

Biracyagoye kwifashisha ikoranabuhanga mu nkiko, n’ubwo rishobora kuzagabanya abajyaga mu nkiko – Mutabazi Harrison

0

Nubwo hari imanza ziburanishwa zitubahirije ihame ryo kuburanira mu ruhame n’izindi ntiziburanishwe kubera ko bidashoboka kuziburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuvugizi w’Inkiko asaba Abanyarwanda kwihangana kuko bikiri gukorwa, cyane ko hari byinshi bizakemura, kuko hifuzwa ko na nyuma ya COVID-19 ikoranabuhanga rizakomeza kwifashihwa mu gukurikirana imanza.

Umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrison asanga iby’uko hari imanza ziburanishwa hatubahirijwe ihame ryo kuburanira mu ruhame n’izindi zitaburanishwa kuko ikoranabuhanga ritaragera aho kuziburanisha bifite ishingiro. Yagize ati: “Ni byo koko hari imanza zitubahiriza ihame ryo kuburanira mu ruhame, ariko hari intambwe imaze guterwa mu guca imanza hifashishijwe ikoranabuhanga kuko twatangiye dukoresha Skype ubu tugeze kuri webex na live streaming. Mu minsi iri imbere turateganya ko tuzajya dutanga link (umurongo) abafite inyungu mu rubanza bose bakarukurikira kuko na nyuma ya COVID-19 twifuza kuzakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko. Dushaka ko mu rukiko hazajya haba hari abantu bake, abandi bakifashisha ikoranabuhanga mu kuburana no gukurikira imanza.

Izi mbogamizi zo kutaburanira mu ruhame zagize ingaruka ku rubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa ibyaha by’iterabwoba kuko umucamanza w’Urukiko Rukuru yasanze bitashoboka kuruburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga kubera  umubare w’abarufitemo inyungu ahitamo kurwimurira mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga mu Mujyi wa Kigali.

Byukusenge Claudine atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara, avuga ko atigeze akurikirana urubanza rw’umugabo we, yumvise ko rwaciwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Asaba ko imanza zajya zicibwa mu ruhame hifashishijwe ikoranabuhanga. Yagize ati: “Hagakwiye gushakwa ubundi buryo babikoramo tugakurikirana imanza z’abacu, niba bazicisha kuri televiziyo cyangwa radiyo uwo bireba akabikurikirana njye ntabwo mbizi ariko uko bigenda muri iyi minsi birabangamye.”

Mudakikwa John ufite ikigo cyita ku iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda CERULAR avuga ko uburana iyo yifuza kuburanishirizwa mu ruhame ntibikunde baba babangamiye uburenganzira bwe. Yagize ati: “Niba ababishoboye badahabwa link (umurongo w’ikoranabuhanga) ngo bakurikirane urubanza byaba ari ikibazo, kuko twifuza ko no mu bihe bitari ibya covid-19 bajya batanga umurongo w’ikoranabuhanga umuntu agakurirana urubanza ashaka atagiye mu rukiko bigafatwa nkaho byabereye mu ruhame.” Mudakikwa akomeza avuga ko hakenwe ubuvugizi kuri iki kibazo inkiko zigatangira guha ababyifuza umurongo w’ikoranabuhanga bagakurikirana imanza.

Muri iri geragezwa ryo kuburanisha imanza nshinjabyaha hifashishijwe ikoranabuhanga, Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rutangaza ko rumaze kugaruza amafaranga yagendaga ku mfungwa zigiye mu nkiko rinagabanya amahirwe y’abashakaga gutoroka nk’uko bitangazwa na SSP Uwera Gakwaya Pelly, Umuvugizi w’urwo rwego. Yagize ati: “Kera twatwaraga abantu benshi mu nkiko ariko ubu ntabwo ariko tukibigenza, baburanira aho bafungiye. Byagabanyije kandi n’amafaranga yakorereshwaga cyane mu gihe imfungwa n’abagororwa bagiye mu rukiko. Kandi iyo bajyaga hanze bapangaga gutoroka bigateza umutekano muke. Mu by’ukuri twungutse byinshi.

Nubwo itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu gace karyo ka 27 mu ngingo ya 126 rivuga ku mahame y’ingenzi agenga imanza z’inshinjabyaha, rivuga ko zigomba kubera mu ruhame.

Leta y’u Rwanda yisunze ingingo ya 130 y’iryo tegeko yemera ko imanza zishobora kuba hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyo ngingo igira iti: “Iburanisha rikorerwa ku cyicaro cy’urukiko ku munsi rwagennye. Iyo bibaye ngombwa iburanisha rishobora kubera ahandi hantu hagenwa n’urukiko. Urukiko rushobora kandi kuburanisha no kumva abatangabuhamya hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Bugirimfura Rachid 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda igiye kugerageza umuti wa Covid-19 yikoreye
Next articleMIFOTRA: Uburakari mu bakozi bagiye gukurwa ku mugati

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here