Home Ubutabera “Narashimuswe, …icyaha ntigihanishwa ikindi…”-Rusesabagina

“Narashimuswe, …icyaha ntigihanishwa ikindi…”-Rusesabagina

0

Mu gihe hatangizwaga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana n’abandi barwanyi 18 ba FLN rwatangiye kuburanishwa mu mizi, aho Paul Rusesabagina yavuze ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha, atsindagira ko yashimuswe kandi ahakana ubunyarwanda.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo rwanzuye ko uru rubanza rugomba kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Uko urubanza rwatangiye

Paul Rusesabagina mu rubanza

Paul Rusesabagina amaze kusomerwa umwirondoro we no kuwukosora, akanasomerwa ibyaha akurikiranyweho, yagize ati “Ngewe nk’umuntu w’umubiligi, nkaba naraje hano nshimuswe, numva urukiko rudafite ububasha bwo kumburanisha.”

Umunyamategeko Gatera Gashabana

Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira Paul Rusesabagina yunzemo ko ubwenegihugu bw’ Ububiligi buvugwa ko bufitwe na Rusesabagina, buzwi n’inkiko z’u Rwanda ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, abishingiye ku ibaruwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwoherereje ububiligi busaba ubw’ububiligi gukurikirana no kuburanisha Rusesabagina.

Ikindi Gatera Gashabana yagarutseho ni uko amategeko y’igihugu CY’Ububiligi, ubushinjacyaha bw’u Rwanda buzi, atemera kohereza umuturage wabwo kuburanishirizwa ahandi. Bityo ko gufatwa kwa Paul Rusesabagina no gushaka kuburanishirizwa mu nkiko z’u Rwanda binyuranije n’amategeko.

Gashabana yasoje asaba ko ubucamanza gutegeka ko bwakohereza Rusesabagina kuburanishirizwa mu nkiko zo mu Bubiligi. Yongeraho ko urukiko rwakwemeza ko inkiko z’u Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina.

Uko ubushinjacyaha bwasubije uregwa

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa byaganiriweho mu maburanisha yabanje ndetse na Rusesabagina yarajuriye.

Itegeko riteganya ko kuburana ku ifatwa n’ifungwa biburanwa mu gihe haburanwa gufungwa.

Ubushinjacyaha buti “Nta burenganzira afite bwo kujurira kuko inzira zari zarangiye. Turumva kukigarukaho bidakwiye kugarukwaho mu gihe haburanwa urubanza mu mizi.’’

Uko uregwa yakomeje kwisobanura

Ikindi cyagarutsweho ni uko, umunyamategeko yashimangiye ko Rusesabagina yashimuswe yaratangiye gukurikiranwa n’inkiko zo mu bubiligi nkuko ibihugu byombi byari byatangiye gukorana ngo Rusesabagina akurikiranwe, ko ndetse byari byarakozwe.

Paul Rusesabagina yongeye gusaba ijambo ashimangira ko yazanywe mu Rwanda ashimuswe, ati: “Icyaha ntabwo cyakosozwa ikindi.” Yongeyeho ko wenda icyo yakabaye akurikiranweho ari uko ubu ari mu Rwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha bwabajije uregwa niba kuba umuntu w’umubiligi yafatirwa mu Rwanda ari ikibazo, uregwa yisobanura avuga ko koko kuba umuntu w’umubiligi yafatirwa mu Rwanda agakurkiranwa byemewe, gusa yongeraho ko byaba byo igihe yafashwe mu buryo bukurikije amategeko.

Nsabimana Callixte Sankara yumiwe

Nsabimana Callixte Sankara mu rubanza (photo igihe)

Mugihe umucamanza yasabaga inteko y’abitabiriye urubanza kugira icyo bongera ku byavuzwe ku kuburana ku kuba urukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte yagaragaje ko atunguwe no kuba uwari umuyobozi we bashaka kubohoza u Rwanda yahakana ko ari umunyarwanda.

Gusa ntiyemerewe gukomeza iryo jambo kuko umucamanza yamubwiye ko iby’iyo ngiko bitaragerwaho.

Abakomeye bitabiriye uru rubanza

Uru rubanza rwa Bwana Paul Rusesabagina rwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda harimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman n’abandi bahagarariye ibihugu birimo Suède n’u Bubiligi.

Umwanzuro w’urukiko

Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha asoje iburanisha ry’uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n’igice. Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi bafite izindi nzitizi.

Iyi nkuru yatewe inkunga n’umuryango IMS

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyamakuru batatu bagiye kumara imyaka itatu bataraburanishwa
Next articleIbyatunguranye; Sankara yinjiye ashinja Rusesabagina

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here