Home Amakuru Covid19: Impinja zabuze ababyeyi bazo

Covid19: Impinja zabuze ababyeyi bazo

0

 

Umunyamakuru Mykola Berdnyk na Roman Goncharenko bakorera DW baheruka gutangaza inkuru ivuga ko kubera ifungwa ry’imipaka, ibibazo bikomeje kuba urusobe ku mpinja zabuze uko zijyanwa n’ababyeyi bazo, nyuma y’uko zivutse ku bagore bahisemo gutwitira abandi mu rwego rwo kwigwizaho ifaranga.

Iyi nkuru ivuga ko mu nkengero z’umurwa mukuru wa Kiew muri Ukraine, ahari amategeko yemera ubwo bucuruzi, ababyeyi baturuka mu bindi biguhu babuze uko bajya kuzana impinja zabo kubera imipaka ifunze.

Ku icukumbura ryakozwe n’abo banyamakuru ba DW, ryereka umuryango w’Abadage (couple) aribo Julia na Peter, (Aya mazina si nyakuri) wishimiye kubona umwana wabo wavutse ku mugore wo muri Ukraine bari bakodesheje ngo ababyarire.

Aba babyeyi bagize bati ” Twategereje igihe kinini kubona uwo mwana, twari twaragerageje kubyara birananirana igihe kirekire.”

Iyo famile ituye muri iyi minsi mu murwa mukuru wa ukraine neza neza mu nkengero za Kiew, ari naho hari ivuriro ryitwa BioTexCom, ribyaza rivukiramo izo mpinja, cyangwa rishaka abo babyeyi bifuza gutwitira abandi, ryaherukaga gutangaza ko hari abana 46 bose babuze uko bagera ku babyeyi babo, kubera ko imipaka ifunze kubera Corona.

Ubusanzwe iryo vuriro rifite abakiliya bava mi bihugu bitandukanye bakora komande y’Impinja, harimo ubushinwa, Espagne, Suede, Ubudage n’ubutaliyani, usanga amabendera y’ibihugu byabo amanitse aho, bigaragaza ko ari abakiliya b’iryo vuriro.

Julia na Peter rero bagize amahirwe kuko binjiye muri Ukraine mbere gato ko bafunga imipaka.

Bavuga ko bahageze, bategereje amezi 2 kugira ngo umwana wabo avuke, bahita bamubona. Cyakora, umubare munini w’abakiliya b’icyo kigo, babona abana babo gusa iyo abakozi b’iryo vuriro baboherereje amafoto y’abana babo.

Julia avuga ko bibabaje kubona hari ababyeyi batabonye uko babana n’abana babo mu cyumweru cya mbere bavutse.

Ababyeyi benshi bahafite abana ni abanyamahanga

Kugeza ubu umubare w’abana batabonye uko bashyikirizwa ababyeyi babo ntabwo uzwi, gusa ikizwi nuko ubu bucuruzi bwemewe mu gihugu cya Ukraine, kandi minisiteri ibishinzwe ikaba yaranze gutanga imibare y’abo bana.

Lysmyla Denysowa, umwe mu bagore ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu nteko ya Ukraine, yabwiye DW ko byibuze hari abana barenga 100 babuze uko bahuzwa n’ababyeyi babo.

Ubuzima bw’abo bana burashidikanywaho

Abana bategereje ababyeyi babo, uretse abari mu mavuriro ya Leta, abandi bose ntabwo bakurikiranwe na Leta, bituma ubuzima bwabo butamenyekana uko bafashwe.
Cyakora uyu mudepite avuga ko byaba ari byiza niba ababyeyi bazi aho bana babo baherereye.

Ati ‘ Birahagije niba ababyeyi bazi aho abo bana bari”

Hari amakuru avuga ko abana bamwe bakimara kuvuka babashyize mu byumba, banashyiramo bimwe mu byangombwa n’abakozi basanzwe babitaho.

Serhij Antonow, ni umuyobozi ukurikiye ikigo kigenga gishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ubwo bucuruzi muri Ukraine, avuga ko bitari byoroshye kugira ngo mu gihe cya Covid19 hahite haboneka abakozi bita kuri abo bana kandi bafite uburambe.

Niyo mpamvu, uko abo bana bari gufatwa muri iyi minsi ntabwo byoroshye, kandi harimo n’ibigo bikora ubwo bucuruzi, bidafite ibyangombwa.

Bituma kubakurikirana kugira ngo bamenye uko bakora, bishyure n’imisoro bitoroshye.

Cyakora agira inama abantu bifuza ko babyarirwa ibibondo, bagomba gushaka amavuriro abifitiye ibyangombwa.

Ibihugu bimwe by’Iburayi ntibikozwa ubwo bucuruzi

Igihugu nk’Ubudage ntabwo cyemera ko ubwo bucuruzi bukorerwa ku butaka bwabwo.
Kugira ngo ababyeyi bajye kureba abana babo, ubusanzwe bagomba guca mu nzira zemewe nko guca muri ambassade kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kujya muri Ukraine, ibi bifata igihe kinini kubera ibibazo bya Covid19.

Indi nzira ni ugushaka uko wavugana n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ukraine, ariko abenshi ntabwo baziko ubwo buryo nabwo buhari.

Kandi na none kugaruka mu gihugu ntabwo byoroshye kuko bagomba kuba bafite ibyangombwa nka Visa, byerekana ko ari abana babo.

Ibiro by’Ubudage bishinzwe ububanyi n’amahanga bizi kibazo

Cyakora ibi biro ngo ntibyigeze bifunga imiryango no mu bihe bya Guma mu rugo kubera ko byagombaga kwita ku bibazo by’ababyeyi bashaka abana babo.

MLouise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGenoside: Neretse yahamijwe ibyaha naho Kabuga arahakana
Next articleMusanze: Abacuruzi bararira ayo kwarika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here