Umwe mu bahanzi bakize ku mugabane wa Afurika, Diamond Platnumz, mu mezi make ashize yatangaje ko yifuza kugura indege yihariye mbere yuko uyu mwaka urangira, ku wa gatanu w’icyumweru gishize, uyu muhanzi yatangaje ko imigambi ye yagenze neza indege yifuzaga arayigura bivugwa ko yamutwaye hafi $ 4.000.000. ( hafi miliyari enye zAmanyarwanda).
Diamond Platnumz, yeretse iyi ndege abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga . Uyu muhanzi yashyize ahagaragara ifoto y’indege arimo imbere hamwe n’umujyanama we Sallam SK. bivugwa ko iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 38. Aya makuru aje nyuma y’umwaka umwe gusa Diamond atangarije kuri radio ye ubushake bwo kugura indege ye bwite (private jet), avuga ko bizamworohereza mu ngendo kimwe nabo bafatanya ibikorwa bya buri munsi.
Avuga kuri gahunda ye yo kugura indege muri icyo gihe, umuyobozi wa Wasafi yavuze ko yagombaga kuyigura mu 2020, ariko imigambi ye ikaba yararogowe n’icyorezo cya Coronavirus. Diamond Platnumz ubu niwe muhanzi wa mbere wo muri Tanzaniya ufite indege ye bwite..
Abakunzi ba Diamond bakiriye iyi nkuru mu buryo butandukanye nkuko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe yagize ati: “Sinzi niba uyu ari umunsi wo kubeshya cyangwa Diamond koko yiguriye indege. Ndatekereza ko agomba gutekereza cyane ku gufasha bagenzi be ubu kurusha kugura ibintu bihenze “, undi mufana nawe Ati: “Ni ibyishimo Diamond, byerekana ko ibintu byagenze neza mugihe gito. Imana iguhe umugisha n’umuryango wawe”
Vuba aha, Diamond Platnumz yatangaje ko indirimbo ye “Waah” irimo Koffi Olomide, kugeza ubu imaze kurebwa na miliyoni zirenga 60 kuri YouTube, yinjije amayero arenga 32.266. Ibi, bibaye kandi nyuma y’ibyumweru bike nyuma yo gusinyana amasezerano yo kwamamaza Itel Africa amasezerano afite agaciro ka miliyari nyinshi