Home Uncategorized Kurandura aho imibu yororokera kimwe mu bisubizo byo kuyica burundu

Kurandura aho imibu yororokera kimwe mu bisubizo byo kuyica burundu

0

by Alain Serge Ishimwe

Mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kurandura burundu Malaria, harimo kuvanaho impamvu zituma imibu yororoka, gutera imiti yica imibu mu ngo zose zo mu gihugu cyane cyane ahagaragara ibyago by’uko haba imibu myinshi, gukwirakwiza inzitiramibu ziteye umuti ku baturage bose ndetse no kurinda abagore batwite kwandura iyi ndwara.

Nubwo ibi byose byakozwe ariko, ntibyigeze bikemura ikibazo burundu nk’ uko byifuzwa n’ inzego z’ ubuzima. Niyo mpamvu basanze icy’ingenzi kurusha ibindi ari uko abanyarwanda basobanukirwa neza imyororokere y’ imibu n’ aho yororokera bityo bikaba byabafasha mu kuyihashya itarabasha gukwirakwiza malariya.

Ni muri urwo rwego ku bufatanye bw’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima (RBC) hamwe n’ urugaga rw’ amadini n’ amatorero mu kubungabunga ubuzima mu rwanda (RICH), batangiye guhugura abaturage mu nzego zitandukanye zirimo inzego zose z’ ubuyobozi, abajyanama b’ ubuzima, abava mu miryango itegamiye kuri leta n’ abayobozi b’amakoperative batoranijwe kugira ngo nabo bigishe abandi mu mahuriro yabo tuvuze hejuru

Amahugurwa nk’ayo yabereye mu karere ka Nyamagabe, Barigishwa uko imibu yororoka n’ uko barwanya uko kororoka kwayo nk’ umwe mu misingi ikomeye yo kurandura malariya, aba nabo bakazafasha mu bukangurambaga mu biturage aho atuye kuburyo buri muturage wese azasobanukirwa neza akamaro k’ izo ngamba.

Uhagarariye ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima (RBC) ishami ryo kurwanya malariya Habanabakize Epaphrodite yagize ati “Twiteze ko abahugurwa nibamara gusobanukirwa neza ibyo bigishijwe nabo bazagenda bakabigeza ku rwego rw’ umudugudu. Rero turasaba abaturage gukora nk’ abikorera kuko umusanzu wa mbere wo kurwanya iyi ndwara uri mu biganza byabo.”

Aya mahugurwa akaba yari ku munsi wayo wa kabiri mu minsi itatu iki gikorwa kizamara. Abahuguwe basobanuriwe ko imibu ikenera ibizenga by’ amazi nk’ ahantu heza ho guterera amagi yayo, ayo magi agakurira muri ibyo bizenga by’ amazi akazavamo utunyorogoto duto, utu natwo tukavamo imibu.

Bifashishije amazi yavanywe mu bizenga byegereye zimwe mu ngo za bamwe mu baturage, abaturage beretswe ko muri ayo mazi batafataga nk’ ikibazo kuri bo, harimo amagi n’ iminyorogoto, maze banasobanurirwa imiterere y’ iminyorogoto ikura ikazavamo anofere y’ ingore ari nawo mubu uera malariya.

Baganira n’ itangazamakuru, abaturage bavuze ko hari byinshi bigiye muri ayo mahugurwa kuko batari baziko nk’ ubucupa bwiretsemo amazi bushobora kuba indiri y’ imibu ishobora kubakururira malariya, cyane ko babonaga ibizenga mungo zabo ntibite kugushaka kumenya niba haba harimo imibu.

Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu karere ka Nyamagabe, madamu Uwamariya Agnes yagaragaje ko amahugurwa arimo guhabwa abaturage bo mu nzego z’ itandukanye muri aka karere ari kimwe mu byabafasha guhangana na malariya cyane ko aka karere Kari mu turere dukunda kwibasirwa na malariya mu gihugu . Ati “Mu mpera z’ umwaka wa 2022 – 2023 imibare igaragaza ko bari bafite abarwayi 111 ku bantu 1000 mu gihe imibare mpuzandengo ku rwego rw’ igihugu yagaragazaga  abarwayi 47 ku bantu 1000.”

Iyi gahunda ikazakomereza n’ ahandi murwego rwo gukangurira abanyarwanda bose kurwanya malariya bayihereye mu mizi, bikazafasha kugera ku ntego Leta yihaye yo kurandura malariya Burundi mu mwaka wa 2030.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Bubiligi: Umutangabuhamya yashinje Nkunduwimye guha Interahamwe amabwiriza yo kwica Abatutsi
Next articleGasabo:Amashuri mu kurwanya Malariya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here