Home Amakuru Gicumbi: Abagore bashinja abagabo kwimurira utubari mu ngo

Gicumbi: Abagore bashinja abagabo kwimurira utubari mu ngo

0

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Nyamiyaga na Mutete, bavuga ko nubwo utubari dufunzwe, bamwe mu bacuruzaga batwimuriye mu ngo babifashijwe n’inzego z’ibanze, ngo nyamara bibangamira abana n’abagore kubera abasinzi banywera muri izo ngo.

Umubyeyi w’umugore ufite abana batanu, yagize ati: “Ahari amakabari bayimuriye mu rugo, nko mu mudugu wa Maya niko bimeze kandi inzego z’ibanze zirya ruswa ntizibahagarike.” Uyu mubyeyi avuga ko abasinzi bateranira mu ngo, umugore ntavuge kuko akavuyo kaba kuzuye mu rugo ndetse n’abana ntibabashe gusubiramo amasomo yabo.

Undi muturage yatubwiye ko no mu kagari ka Karambo, umurenge wa Nyamiyaga, hari umugabo bita Rubumbira ucuruza inzagwa. Ati “Batanga Ruswa ku buyobozi bw’umudugudu no ku kagari bagakomeza kwicururiza, icyakora ngo ku murenge bo ntibapfa kumenya ayo makuru.”

Hari n’utubari tutigeze dufunga.

Bafunga umuryango w’imbere, bagafungura mu gikari, ngo cyakora ubu habaye umukwabu ntabwo byoroshye. Hari n’abajya mu ishyamba gupimirayo nk’uko twabibwiwe n’umuturage utuye mu murenge wa Mutete. 

Ubuyobozi burabizi ariko bwafashe ingamba

Uretse abaturage babihamya tutifuje gutangaza amazina kubera umutekano wabo, na Madamu Mukandasumbwa Christine umuyobozi w’umudugudu waKinyinya mu kagari ka Karambo ho mu murenge wa Nyamiyaga,  yemeza ko abihisha bakajya mu tubari bahari, ariko ngo iyo babamenye babashishikariza kwirinda no gukurikira amabwiriza y’inzego zishinzwe ubuzima bakareka ibyo bikorwa.

Barihuta Claude, umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’akagari ka Nyarubuye, kamwe mu tugaru tugize umurenge wa Mutete, nawe ntabwo ahakana ko inzoga zengerwa mu ngo zihari, ariko anavuga ko kugenzura ababikora bigoye.

Ati “ niba ufite ingo 6000 n’uducentre 6 n’amasoko abiri, hari ikigomba kukwisobamo” .

Impamvu adahakana ko bishobora kuba bihari, avuga ko niba urutoki rwera, ibyo bitoki ntabwo abaturage babiha inka, bityo hakaba hari ahajya izo nzoga uko byamera kose.

Ati “Ariko abaturage bagenda bumva gahoro gahoro impamvu hafunzwe utubari, kandi uyifashe akayijyana iwe nta kibazo, ngo ikibi ni ukuyinywera mu kabari.”

Abafite akabari mu ngo, ngo bagiye babahamagara bakabagira inama, uretse ko bitabuza ababikora bihishe, ngo ariko bagenda babicikaho.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, ntasiba kuvuga ko kwimurira utubari mu ngo bitemewe kuko bishobora gutuma abantu benshi basangira bandura Corona virusi, ndetse bakanayikwirakwiza no mu bandi.

Integonziza@gmail.com

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUSA: Hatahuwe aho ibaruwa irimo uburozi bwa ‘ricin’ yari igiye guhabwa Trump yaturutse
Next articleGicumbi: Amasengesho yabafashije kubana n’abagabo neza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here