Home Amakuru Gicumbi: Amasengesho yabafashije kubana n’abagabo neza

Gicumbi: Amasengesho yabafashije kubana n’abagabo neza

0

Mukatuyishimire Yvette w’imyaka 22, utuye mu murenge wa Mutete, akagari ka Nyarubuye, umudugudu wa Kajwejwe, avuga ko kubera gusenga abana n’umugabo we neza, ariko ngo ntiyorohewe n’ubukene kubera icyorezo cya Corona virusi

Mukandasumbwa Christine, nawe wo mu murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Karambo mu mudugudu wa Kinyinya ari nawo abereye umuyobozi, nawe avuga ko amaze imyaka myinshi ashatse ndetse akaba yumvikana n’umugabo we, ashimangira ko babifashwamo nuko bombi basenga.

Ati “Umutware wange aramfasha, kugira ngo twubake urugo rwacu. Nubwo ndi umuyobozi w’umudugudu ndetse nkaba n’umujyana w’ubuzima, nabaha urugero; ubu nje mvuye kwahira, nawe ari guhinga.”

Umubyeyi Aline, nawe ni umujyanama w’ubuzima, nubwo ibihe bya Covid-19 byabangamiye abantu benshi, ariko ngo kuko ubu abagabo birirwa mu rugo, nibwo bagenda bemera ko abadamu bavunika kubera uturimo twa hato na hato two mu rugo.

Agira ati “Nta kanya na gato ubona ko kuruhuka, iyo umuze kugaburira abana mu gitondo, ujya kwahira, kuvoma, gufasha abana gusubira mu masomo, bwakira ugasubira mu mashyiga”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umugabo mwiza wumvikana afasha umugore we uturimo tumwe na tumwe.

Ati “ Ngewe umugabo wange iyo ahari aramfasha; nko gusubirishamo abana amasomo, ashobora kunshakira inkwi mu gihe ndi mu bindi n’utundi.”

Abo twaganiriye benshi bemeza ko abagabo bo mu cyaro mu gihe cya Corona Virusi bafashije abagore babo, ndetse abenshi bakaba barashyize hamwe ku buryo butangaje. Ngo uretse bamwe mu bagabo babaga mu mijyi, kuko badakunda gukora ahubwo birirwaga bicaye mu rugo.

Claude Barihuta, umuyobozi w’akagari ka Nyarubuye, avuga ko mu cyaro ihohoterwa rikorerwa abagore ryagabanutse bitandukanye no mu mujyi.

Ati“ Benshi babaga bapfa yuko bagiye mu tubari, none icyo kibazo nta kiriho kuko utubari dufunze.”

Akomeza avuga ko bafite n’amahirwe kuko abenshi baba bari guhinga kuko ari mu cyari, bituma nta mwanya wo kwicara no gupfusha ubusa babona.

Avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nta hohoterwa ry’umugabo n’umugore yari yakira mu kagari ayobora, dore ko aba agomba no gutanga raporo buri kwezi kandi ko abikurikirana.

Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iheruka gutangaza ko muri ibi bihe bya gahunda ya guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, umubare w’ingo zagaragayemo ihohoterwa wagabanutse kuko habonetse ingo 18 gusa muri Mata, mu gihe muri Gashyantare zari ingo 186.

Mprebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Abagore bashinja abagabo kwimurira utubari mu ngo
Next articleUganda: Ibyangiritse muri Kaminuza ya Makerere kubera inkongi y’umuriro birenze ukwemera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here