Home Amakuru Guinea: barasanye bashaka guhirika Perezida Conde ku butegetsi

Guinea: barasanye bashaka guhirika Perezida Conde ku butegetsi

0

Humvikanye urusaku rw’amasasu akomeye hafi y’ingoro ya perezida rwagati mu murwa mukuru wa Gineya, Conakry.

Ntiharamenyekana abari  inyuma y’iraswa ariko biravugwa ko harimo umutwe w’ingabo zidasanzwe z’igihugu.

Abasirikare benshi barimo gucunga umutekano mu mihanda bonyine nta muturage ucaracara mu karere ka Kaloum mu mujyi rwa rwagati, kubera ko abaturage bagize ubwoba bumvira amabwiriza y’amasirikare babategekaga kuguma mu rugo.

Umwe mu bayobozi bakuru ba leta yabwiye Reuters ko Perezida Alpha Condé ameze neza nta nkomyi ariko ntiyagira icyo arenzaho.

Umudipolomate wo mu bihugu bya Afurika y’Uburengera zuba aho Guinea iherereye   yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ” nta gushidikanya” ari ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi.

Nta jambo ryigeze rivugwa n’abayobozi mu gihugu cya Guinea.

Agace ka Kaloum, kirimo minisiteri nyinshi n’ingoro y’umukuru w’Igihugu, kafunzwe  kandi abasirikare benshi, bamwe bitwaje intwaro nyinshi, bashyizwe hafi y’ingoro, nkuko byatangajwe n’igisirikare.

Hari amakuru ataremezwa avuga ko hapfuye abasirikare batatu.

Perezida Condé yongeye gutorerwa manda ya gatatu yo kuyibira igihugu atorwa nyuma y’imyigaragambyo ikaze yamaganaga ukongera kwiyamamaze kwe bavuga ko manda ze yazirangije.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusesabagina twahuye rimwe gusa duhujwe na Twagiramungu –Perezida Kagame
Next articleAmafoto: Jay Polly yasezeweho bwanyuma n’abarimo Minisitiri Bamporiki
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here