Home Imyidagaduro Amafoto: Jay Polly yasezeweho bwanyuma n’abarimo Minisitiri Bamporiki

Amafoto: Jay Polly yasezeweho bwanyuma n’abarimo Minisitiri Bamporiki

0

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yasezeweho bwa nyuma y’iminsi itatu ishize yitabye Imana.

Uyu muraperi wamamaye mu Rwanda, mu masaha ya mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, nibwo umurambo we wakuwe ku bitaro bya Kacyiru aho wagiye gupimwa ngo harebwe icyamuhitanye.

Yagejejwe mu rugo iwe Kibagabaga aho yari atuye asezerwa n’abahanzi bagenzi be, inshuti ze, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi benshi.

Abantu benshi bari baje muri iki gikorwa akababaro kari kose buri wese amarira azenga mu maso. Iki gikorwa cyayobowe n’umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene.

Bamwe mu bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro bari baje mu muhango wo guhekereza uyu muhanzi barimo umuhanzi Christopher, Platini P, MC Tino, Pacson, Mani Martin n’abandi. Hari kandi Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

Harerimana Joseph Yongwe wabwirije mu muhango wo gusezera kuri Jay Polly mu rugo iwe Kibagabaga, yabwirije ubutumwa buri muri Bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye Abatesaronike 4: 13-15. Ni imirongo ishishikariza abantu kutababara nk’abadafite ibyiringiro.

Yavuze ko uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bitandukanye byafashije abantu, ariko Imana ikaba yamwisubije, avuga ko nta wajya mu rubanza ngo abaze Imana impamvu byabayeho.

Yongwe yashishikarije abantu guhora biteguye kuko urupfu rudateguza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco, Bamporiki Edouard witabiriye umuhango wo gusezera uyu muhanzi, yavuze ko bigoye kubona icyo umuntu avuga ku rupfu rw’umuhanzi w’umuhanga nka Jay Polly.

Ati “Muranyihanganira igihe nk’iki ntabwo byoroha kubona icyo umuntu avuga ariko Joshua yari umuhanzi w’umuhanga. Abakurambere bacu badusigiye ijambo rimwe tuzajya twifashisha rigira riti ‘Utabarutse atutira aba yujuje.’ Rikora muri politiki, mu buhanzi n’abihaye Imana. Iyo umuntu avuye mu mubiri yari afite ibyo agikora ariko atarangije afatwa nk’urangije. Uruhukire mu mahoro nshuti yanjye kandi ukaba inshuti y’Abanyarwanda.”

Yavuze ko buri wese inzira izarangira avuye ku isi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yashimiye abateguye igitaramo cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, cyo guha icyubahiro uyu muhanzi.

Nyuma yo gusezera kuri Jay Polly aho yari atuye, hakurikiyeho umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku Kane tariki 02 Nzeri.

Urupfu rwe rwateje benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Yari afite imyaka 33.

Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.Abantu bari inshuti za Jay Polly bari baje mu muhango wo kumusezeranoAbamotari bari baparitse moto bajya mu muhango wo gusezera Jay PollyJay Polly yari afite abakunzi benshi ku buryo umubare wari wemewe mu kumusezera warenze bamwe bakabirebera ahitaruyeAbantu batandukanye bari baje gusezera kuri uyu muraperi wubatse amatekaImodoka yari irimo umurambo wa Jay PollyAbasore bateruye umurambo wa Jay PollyBamporiki aganira na Mushyoma Joseph uzwi nka BoubouBulldog ari kwihanganisha Uwimbabazi Sharifa wahoze ari umugore wa Jay PollyBulldogg (ubanza ibumoso) ni umwe mu bitabiriye umuhango wo guherekeza Jay PollyUbwo umurambo wa Jay Polly wari ugejejwe mu rugo rwe Kibagabaga
Bulldogg mu muhango wo guherekeza mugenzi weItangazamakuru ryari ryaje muri uyu muhango ku bwinshiKwihangana kuri benshi byananiranye basuka amariraMushyoma Joseph Boubou uyobora East African Promoters EAP itegura ibitaramo birimo Iwacu Muzika na East African Party ni umwe mu basezeye kuri uyu muhanziUwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly ubanza iburyo n’umwana we basezera kuri uyu muhanziMani Martin ni umwe mu bagiye mu muhango wo gusezera Jay Polly

Inkuru+amafoto IGIHE.COM

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGuinea: barasanye bashaka guhirika Perezida Conde ku butegetsi
Next articleRegis Gatarayiha ntakiyoboye urwego rw’Igihugu rw’abinjira n’abasohoka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here