Home Amakuru Huye: Nyirambegeti yahondaguriye umugabo we mu muhanda amuziza kudasaba uruhushya

Huye: Nyirambegeti yahondaguriye umugabo we mu muhanda amuziza kudasaba uruhushya

0

Nyirambegeti utuye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yagiye atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangirije.

Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu Mudugudu wa Kabutare mu Murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana ariko urebye umugore asa nk’aho arusha umugabo we ingufu kuko uko barwanye ni we umunesha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira aya makimbirane yabereyemo, Nsanzimana Gad, na we yemereye IGIHE ko uyu mugore yakubise umugabo we ariko avuga ko badatuye muri aka gace.

Ati “ Amakuru tumaze kumenya n’uko bariya bantu atari ari abo mu Kagari kacu ahubwo uriya mugore ni we uhavuka mu Mudugudu wa Kubutare ari na ho ikibazo cyabereye gusa ukao nayumvise bivugwa ko bari barimo gutaha i Mbazi aho batuye ariko ngo mu mirwanire yabo bashobora kuba bari basinze. Ayo makuru ni yo nahawe; ni bwo ngo umugore yakubise umugabo.”

Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ahanini ashingiye ku mitungo ku buryo usanga bamwe mu bashakanye bakunda kurwana bapfa imikoreshereze yayo.

Gusa nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumenyeye aya makuru y’iri hohotera uyu mugabo yakorewe, bubinyujije kuri Twitter bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamakuru yishwe aciwe umutwe
Next articleUmunyarwanda washakaga ubuhungiro mu Bufaransa yishe Padiri nyuma yo gutwika Kiliziya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here