Home Ubutabera Ikemezo cyo kohereza Kabuga Felicien i La Haye gisobanuye iki?

Ikemezo cyo kohereza Kabuga Felicien i La Haye gisobanuye iki?

0
Kabuga Felicien

Felicien Kabuga, umukambwe w’imyaka 84, birashoboka ko azamara amezi menshi i La Haye mu Buholandi akabona kugezwa imbere y’umucamanza mpuzamahanga.

Ku wa gatatu tariki ya 21, nibwo umucamanza w’umuryango w’abibumbye yategetse ko Felicien Kabuga ukekwaho uruhare muri Genocide  yakorewe abatutsi, ucumbikiwe muri gereza y’Ubufaransa kuva muri Gicurasi, byanzuwe ko yoherezwa gufungirwa i La Haye kubera Impamvu z’ubuzima bitewe n’icyorezo cya coronavirus.

Iki cyemezo gisobanura ko Kabuga, ufite imyaka 84, bishoboka ko azamara amezi menshi i La Haye akazashyikirizwa umucamanza mpuzamahanga aho kugira ngo agaragare bwa mbere mu rubanza rwe rw’ibyaha by’intambara i Arusha muri Tanzaniya nk’uko byari byateganijwe mbere.

Uku niko byagenze ngo Kabuga ntiyoherezw Arusha

Umucamanza ufite ikicaro i Arusha, Iain Bonomy, yagize ati: “Mpinduye icyemezo cyo kumuta muri yombi n’icyo kumwimura.” Yategetse Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha guhindura uburyo yari afunzwemo kugira ngo yemererwe gufungirwa I La Haye.

Mu cyemezo cyanditse cya Arusha, Bonomy yagize ati: “Ntekereza ko hari ibihe bidasanzwe kandi ko byaba ari inyungu z’ubutabera ko Kabuga yoherezwa i La Haye.”

Kabuga, umucuruzi  akaba yarigeze no kuba umwe mu bantu bakize cyane mu Rwanda, yashinjwaga mu 1997 ibyaha birindwi birimo icyaha cya jenoside.

Abashinjacyaha ba Loni barashinja uwahoze ari umuhinzi n’umucuruzi w’icyayi n’ikawa Kabuga Felicien kuba yarateye inkunga umugambi wa Genocide kandi akanatumiza imipanga myinshi ku mitwe yitwara gisirikare y’Abahutu yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abatutsi n’Abahutu bashyira mu gaciro mu Rwanda, mu gihe cy’iminsi 100 mu 1994.

Kabuga, utaritaba urukiko rw’umuryango w’abibumbye, yavuze ko ibyo bamushinja ari ibinyoma mu gihe cy’iburanisha ryoherezwa mu Bufaransa.

Izahoze ari inkiko z’umuryango w’abibumbye ku byaha by’intambara mu Rwanda na Yugosilaviya zashyizwe mu rukiko ruzasimbura rufite ibiro bibiri; rumwe i La Haye, mu Buholandi, urundi rukaba Arusha mu gihugu cya Tanzania.

Icyemezo cya Bonomy cyavuze ko urukiko rutarabona amadosiye y’ubuzima bwa Kabuga, kandi ko intera iri hagati ya Paris na La Haye ari ntoya, bivuze ko kwimurirwayo kwa Kabuga byatera ibyago bike cyane, ugereranije no muri Tanzania.

Umucamanza yavuze ko Kabuga azahita ashyirwa mu kato k’iminsi 10 nyuma yo kugera I La Haye mu buholandi kubera icyorezo cya Covid-19.

Ubuholandi ni kamwe mu duce turimo COVID-19 cyane two ku mugabane w’u Burayi, ni mu gihe perezida wa Tanzaniya yavuze ko icyorezo cya coronavirus cyarangiye. Gusa iki gihugu cyanenzwe n’umuryango w’ubuzima ku isi (OMS), ugishinja kudatanga amakuru ahagije kuri Covid-19 muri Tanzania.

Source:Aljazeera

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarongi: RWAMREC significantly reduced GBV via Prevention+ project
Next articleRutsiro: Abakobwa bafite ubumuga baravuga ko bahatirwa kuboneza urubyaro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here