Ingaruka zatewe na Covid-19, ziri mu byatumye abana babakobwa bigaga mu mashuri atandukanye na za Kaminuza baterwa inda zitateganijwe.
Nubwo bimeze gutyo, IPRC-Kigali yo ntabwo izabareka ngo bacikize amashuri yabo. Ibi ubuyobozi bw’iri shuri bwabitangarije ikinyamakuru Integonews.com ku wa 22 Ukwakira 2020.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri Kaminuza y’imyuga n’ubumenyi ngiro ya IPRC Kigali, Bwana, Kajuga Bernard Thomas, yavuze ko ikigo akoramo kidashobora kwirengagiza abana b’abakobwa bashobora kuba barahuye n’ingaruka zatewe na Covid-19.
Yagize ati “Twarabyumvise ko hari abana b’abakobwa bagize ingaruka zaturutse kuri iki cyorezo cya Covid-19, bamwe batwara inda zitateguwe, kuba byarabayeho ntibivuze ko bavuye muri sosiyete Nyarwanda kuko ni Abanyarwanda. ”
Akomeza avuga ko, abagizweho ingaruka b’abakobwa kubera Covid 19 bazitabwaho nk’abandi bose, ikindi kandi, amashuri yongeye gufungura hashize igihe kinini, ubu bari gushyira abanyeshuri hamwe kugira ngo bazibe icyuho basigiwe n’iki cyorezo cya Covid-19.
Kajuga avuga ko Covid -19 ntaho yagiye, ari nayo mpamvu buri wese agomba kuba maso agakomeza kwirinda, ariko abana b’abakobwa by’umwihariko bakwiye kwiga, bakirinda ibyabarangaza, bagakora ibyabazanye ku mashuri, kuko kwiga neza aribyo bizatuma bagera ku ntego nziza zo gukomeza kubaka igihugu.
Abanyeshuri b’abakobwa bahangayikishijwe na bagenzi babo
Ikinyamakuru Intego kandi cyegereye bamwe mu bana b’abakobwa biga muri kaminuza kugira ngo kimenye ingamba bagarukanye nyuma yuko byagaragaye ko abana b’abakobwa aribo bashobora kuba barahuye n’ingaruka zikomeye batewe na Covid-19.
Uwamahoro Nadine umunyeshuri muri IPRC ya KIGALI mu ishami rya DMP Digital Media Production mu mwaka wa gatatu, avuga ko icyorezo cya Covid -19 cyamugizeho ingaruka zikomeye, zirimo kuba yariteguraga gusoza amashuri, ariko akaba atakiyasoreje igihe, yongeraho Ko Covid-19 yasize ubukene muri rusange bwanagize ingaruka luko hari abana b’abakobwa bagiye bashukwa bitewe n’ubukene batewe na Covid -19, abenshi bakaba baratewe inda, hakaba hari n’abadafite icyizere cyo kugaruka kwiga.