Home Ubuzima Kicukiro: Bafite impungenge zo kwandura Covid-19 kubera kubura amazi meza

Kicukiro: Bafite impungenge zo kwandura Covid-19 kubera kubura amazi meza

0
Amazi abonwa n'umugabo agasiba ubundi (foto intego)
Amavomero muri Masaka yarumye(Photo Intego)

Abaturage b’i Masaka mu karere ka Kicukiro bavuga ko kuba batagira amazi meza, bayabona akaza ahenze, yabura bakavoma ibishanga ari imbogamizi mu kwirinda no gukurikiza amambwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyo utembereye mu tugari tugize umurenge wa Masaka, abaturage bakwakiriza ikibazo cy’amazi cyababereye ingorabahizi kuva kera. Henshi mu ngo, uhasanga imiyoboro y’amazi n’amavomo yumutse kubwo kubura amazi meza, yaba aje akaza rimwe mu cyumweru cyangwa kikarenga.

Mukamuhutu Claudine ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa Gitaraga, akagari ka Gitaraga umurenge wa Masaka. Tumusanze mu nzira ku izuba rya saa sita yikoreye igerekani y’amazi igenda imuvira, atubwira ko ari bukore urugendo rw’iminota cumi n’itanu ngo agere mu rugo.

Claudine Mukamuhutu akora urugendo runini kugira ngo abone amazi meza (Photo Intego)

Mukamuhutu ati “Tumaze ibyumweru bitatu tutabona amazi. Twirirwa tubunga imihana dushaka amazi meza. Ntabwo iwacu amazi akunda kuza rwose. Kugira ngo tubone amazi bisaba kuvoma ibishanga cyangwa tukayagura n’abagiye kuyavoma ku magare. bayaduhera ku giciro cya magana abiri cyangwa magana atatu.”

“Gukaraba twirinda Covid-19 kuri twe ntibyoroshye…”
Uyu mubyeyi avuga ko iyo gerekani imwe abashije kubona atari buyikoreshe amasuku; nko gufura imyenda no gukaraba, ngo kuko ikimubabaje ari ugutekera abana, yasaguka bakabona gukaraba.

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Mu mudugudu wa Kajevuba, bafite impungenge zo kwandura covid19 kubera kudakaraba (Photo Intego)

Umuyobozi w’umudugudu wa Kajevuba mu kagari ka Gitaraga mu murenge wa Masaka, Buhinja Jurry nawe ashimangira ibivugwa n’abaturage, ko muri iki gihe bigoye kubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima ajyanye no kwirinda, harimo gukaraba intoki n’amazi meza.

Yagize ati “Hano ikibazo cy’amazi kirarambye. Ntitubona amazi yo gukaraba intoki kenshi bishoboka. Muri kano gace harimo abana benshi kuburyo dukenera kubonsa tubanje gukaraba, ariko amazi akaza rimwe mu cyumweru. Urumva rero ko umuntu ataba akiyafite.”

Buhinja avuga ko ikibazo cy’amazi bakigejeje ku nzego bireba; nk’umugi wa Kigali n’ikigo gishinzwe kugeza amazi ku baturage (WASAC), gusa ngo nta gisubizo kirambye izo nzego zirabaha.

Mu gushaka kumenya icyo akarere gafasha aba baturage, twegereye umuyobozi ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Kicukiro, NDUWAMUNGU Jean Bosco avuga ko hari kubakwa ikigega I Kanombe, kizongera ingano y’amazi agera i Masaka.

Amazi abonwa n’umugabo agasiba ubundi (Photo Intego)

Nduwamungu ati “Murabona ko hariya i Kanombe iruhande rwa (Airforce) ikigo cya gisirikare, (WASAC) irimo kuhubaka ikigega kizageza amazi muri biriya bice. Kubera amazi make, habaho kuyasaranganya. Abaturage tubasaba gutunga ibigega bibika amazi.”

Mukiza Anaclet, umuyobozi ushinzwe ishami rya Kanombe mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), avuguruza ushinzwe isuku n’isukura mu karere, akavuga ko ikigega cy’i Kanombe kitazagera i Masaka, gusa agaha ikizere aba baturage.

Ati “Oya kiriya kigega ntikizageza amazi i Masaka. Dufite gahunda yihuse mu mezi nk’abiri ari imbere, yo kurekera i Masaka amazi yajyaga mu murenge wa Nyarugunga, ava ku ruganda rw’amazi rwa karenge. Hakaba hari na gahunda y’igihe kirekire yo kwagura urwo ruganda rukava kuri 15,000 m3 z’amazi rutanga ku munsi, rukagira 25m3 ku munsi.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugeza amazi meza ku baturage (WASAC) kivuga ko impamvu hakigaragara uduce tutagerwaho n’amazi meza, ari uko amazi muri rusange ari make bigasaba kuyasaranganya.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Ibyangiritse muri Kaminuza ya Makerere kubera inkongi y’umuriro birenze ukwemera
Next articleMenya imikorere y’inkiko zashyiriweho gukurikirana ibyaha bya Jenocide yakorewe abatutsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here