Home Ubukungu Ku birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo hatashywe Hotel y’Akataraboneka

Ku birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo hatashywe Hotel y’Akataraboneka

0
Ifoto y'urwibutso ubwo hatahwaga iyo hoteli

Perezida Paul Kagame niwe wafunguye iyo Hotel yitwa Singita Kwitonda Lodge and Kataza House igizwe n’inyubako zigezweho zubatse mu Karere ka Musanze , ku birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibirunga bya Gahinga na Muhabura.

Ifoto y’urwibutso ubwo hatahwaga iyo hoteli

Yavuze ko ari ibyishimo mu kwifatanya n’abandi muri iki gikorwa, ashimira Luke Bailes washinze Singita Group, ku murimo ukomeye amaze gukora kugeza ubwo ikigo cye gifunguye ibikorwa mu Rwanda.

Ati “Iki ni igikorwa gikomeye ku kurengera ibidukikije muri Afurika n’iterambere ry’urwego rwo kwakira abantu kuri uyu mugabane.”

Yavuze ko Singita ifite izina rikomeye mu bijyanye n’amahoteli, ku buryo u Rwanda rwishimiye kwakira iri zina mu yandi asanzwe mu gihugu.

Yanashimye amahitamo y’ibikoresho byifashishijwe mu kubaka ndetse n‘uburyo bwifashisha ingufu z’izuba bwahubatswe n’imbaraga zashyizwe mu kwita ku gace iyi nyubako iherereyemo.

Yashimangiye ko kimwe na Singita, u Rwanda rushaka kwakira neza abarugana, aho gutanga serivisi nziza bigomba kuba ku isonga.

Ati “Ndanasaba abantu batuye hano gukora cyane kugira ngo bahuze n’ibikenewe n’iyi Lodge, kugira ngo bizajye bigurishwa hano.”

Hotel yubatse bya Gihanga

Uwashinze Singita, Luke Bailes, yashimiye Perezida Kagame n’abandi bose batumye Singita ibasha gufungura inyubako mu Rwanda, bityo inzozi zayo zigahinduka impamo nyuma y’imyaka itanu y’imirimo inyuranye muri iki gihugu.

Yakomeje ati “Dushimishijwe no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no gutanga umusanzu mu rwego rwo kwakira abantu mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko uyu munsi ari ikintu gikomeye ku bijyanye n’ubukerarugendo.

Uburiri bwishyurwa miliyoni 1 na 600 ijoro rimwe

Ibiciro by’iyi hotel byihagazeho nubwo bihindagurika bitewe n’ibihe, nk’uyu munsi uwakwifuza kuharara ari wenyine yakwishyura amadolari 1750 ku ijoro rimwe, uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda nibura ni miliyoni 1na 600 Frw, mu gihe abantu babiri bishyura amadolari 3500.

Kurara muri Kataza House byo bishobora kugera ku madolari 8000 ku ijoro rimwe ku bantu babiri, barengaho bikaba amadolari 15 000 ku ijoro rimwe. Muri icyo giciro haba hakubiyemo n’ibintu byose umuntu akenera muri iryo joro, birimo ibyo kurya no kunywa.

Amatara akozwe mu biti

Singita Kwitonda Lodge yashoweho miliyoni 20 z’Amadolari. Nyuma yo gufungurwa kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko umuntu wa mbere wamaze kwishyura kuharara azahagera ku wa 5 Kanama 2019, ni mu minsi itatu iri imbere.

Inyubako ya Singita Lodge yahawe izina rya Kwitonda, yitiriwe ingagi y’ingabo yari izwiho ubwitonzi, yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe yabonetse itagihumeka nyuma y’iminsi yari ishize itakigaragara mu muryango wayo.

Singita ishora imari mu bukerarugendo guhera mu 1993; isanganwe izindi nzu zo mu bwoko bwa Lodge muri Tanzania (muri Grumeti Game Reserve na Lamai), muri Zimbabwe (Singita Pamushana Lodge) no muri Afurika y’Epfo (Singita Sweni Lodge na Singita Sabi Sand.)

Ady Ange

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKorari ya Deaf yiganjemo abatavuga ntibumve bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo.Ese ni bantu ki?
Next articleInkuru zicukumbuye ni zijyane no kuzisesengura mbere yo gutangazwa- Mbanda Gerard

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here