Home Imyidagaduro Miss Rwanda 2017 yatawe muri yombi n’irushanwa rihita rihagarikwa

Miss Rwanda 2017 yatawe muri yombi n’irushanwa rihita rihagarikwa

0
????????????????????????????????????

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017. Arakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Biravugwa ko Miss Iradukunda afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera kuva tariki 08/05/2022.

Umuvugizi wa RIB mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yemeje aya makuru, ati “Ni byo Koko Miss Iradukunda yatawe muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné.”

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ayobora kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akaba avugwaho kugirana ubucuti n’umubano wihariye na Miss Iradukunda Elsa.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe Dieudonné yafashwe tariki 26 Mata 2022, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB y’i Remera mu Mujyi wa Kigali, tariki 04 Gicurasi 2022 RIB ikaba yaratangaje ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubugenzacyaha.

Hagati aho Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko irushanwa rya Miss Rwanda ribaye rihagaritswe.

Iki cyemezo gifashwe hashingiwe ku iperereza RIB irimo gukora ku muyobozi wa kompanyi itegura iri rushanwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGitifu ukekwaho ruswa na minisitiri uyikekwaho nti bafatwa kimwe
Next articleMuneyenyezi yatakambiye urukiko arusaba gusubizwa muri gereza ya Mageragere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here