Home Uncategorized Mugabo Gabriel wakiniye Rayon sport yafatiwe ku kibuga na RIB

Mugabo Gabriel wakiniye Rayon sport yafatiwe ku kibuga na RIB

0

Myugariro wa Sunrise FC, Mugabo Gabriel, yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Kamena 2021 ubwo umukino wahuzaga ikipe ye na Gasogi United wari ukirangira. Yafatiwe kuri Stade ya Nyagatare nyuma y’umukino wahuzaga Sunrise na Gasogi United.

Mugabo Gavriel akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mugabo Grabriel wahamagawe mu ikipe y’Igihug mu bihe bitandukanye yanakiniye amakipe tandukanye yo mu Rwanda arimo Mukura VS, Police fc, Rayon Sport kuri ubu akinira Sunrise y’i Nyagatare. yakinye no mu Gihugu cya Kenya mu ikipe ya KCB.

Ikinyamakuru igihe cyatangaje ko Mugabo Gabriel yafatiwe ku kibuga kuko yari yarihishe inzego z’ubutabera zimaze igihe zimushaka ariko zaamubuze.

Ntiharatangazwa uburyo icyaha yagikozwemo n’umugire yahohoteye niba uri uwe cyangwa ari undi.

Icyaha akekwaho yagikoze ku wa 12 Gicurasi 2021, ariko akomeza kwihishahisha. Uyu myugariro yafatiwe muri Stade ya Nyagatare nyuma y’umukino wa Shampiyona ikipe ye ya Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePolice fc inganyije na Royon sport bizigabanyiriza amahirwe yo kwegukana igikombe
Next articleMunyenyezi yabwiye urukiko nta ndryo yihariye ahabwa ko naho yivuriza atari heza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here