Home Ubutabera Munyenyezi yabwiye urukiko nta ndryo yihariye ahabwa ko naho yivuriza atari heza

Munyenyezi yabwiye urukiko nta ndryo yihariye ahabwa ko naho yivuriza atari heza

0

Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho akomeje kuburana ubujurire ku gifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 10 Gicurasi 2021.

Munyenyezi uburana afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaherukaga imbere y’urukiko ku wa 8 Kamena 2021, gusa icyo gihe iburanishwa ryarasubitswe [umucamanza yanzura ko ruzaburanishwa kuri uyu wa 11 Kamena 2021] nyuma y’uko uyu mugore n’abamwunganira bagaragaje ko batari bazi ko iyo tariki ariyo bagombaga kuburaniraho.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Munyenyezi yari yunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin ndetse na Me Gatera Gashabana. Ni mu gihe Inteko iburanisha igizwe n’umwanditsi w’urukiko ari yo iri kuburanisha uru rubanza naho Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Umucamanza yatangiye aha umwanya abunganira Munyenyezi ngo basobanure ingingo bashingiyeho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bavuga ko umucamanza yirengagije inzitizi zo kuba ibyaha aregwa yarabikurikiranyweho ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bagarutse kandi kuri zimwe mu mbogamizi zirimo kuba bashaka ko uwo bunganira yarekurwa akaburana ari hanze kubera impamvu z’uburwayi.

Aba banyamategeko bagaragarije urukiko ko uwo bunganira arwaye indwara zirimo umuvuduko w’amaraso n’impyiko ndetse ko bamujyanye mu Bitaro bya Muhima ariko babona ko bidafite ubushobozi bwo gukurikirana indwara ze bityo banasaba ko yazajyanwa kuvurirwa muri CHUK cyangwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Munyenyezi Beatrice yagaragaje ko akeneye imiti no kwitera inshinge za diabete. Yagaragaje ko amaze gukoresha amadolari arenga 200 yo kwitunga kandi ko ntaho ayakura bitewe n’ikibazo cyo kutabona indyo yihariye.

Yanagaragaje ko atabasha kuvugana n’umuryango we uri hanze. Yavuze ko ashaka kuburana ari imbere y’umucamanza arebana n’abamushinja aho kuba iburanisha ryaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwagaragaje ko ingingo zose zimaze kuvugwa ku buzima bwe ntaho ziri mu myanzuro yatanzwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’urukiko bityo ko baburana ku mpamvu batanze z’ubujurire bwabo.

Ku bijyanye naho afungiye, bwavuze ko bwabyumvise mu magambo gusa kuko nta raporo yakozwe yagaragarije urukiko. Bwavuze ko ku burwayi bwe hagakwiye kuba hari raporo yakozwe na muganga igaragaza uko bumeze ndetse n’ikigero biriho.

Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura kandi ko ubusanzwe indyo yihariye nayo yandikwa na muganga, bityo ko ibyo Munyenyezi avuga by’ubuzima bwe hazakorwa raporo n’abahanga bakabinabitangira ibimenyetso.

Ibyo kujya kwivuriza muri CHUK na Faisal, Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ibitaro bidafite ubushobozi bwo kuvura umurwayi bumwandikira urupapuro rumwohereza ahandi bityo ko ibivugwa mu rukiko bidakwiye guhabwa agaciro.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

INkuru y’Igihe.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMugabo Gabriel wakiniye Rayon sport yafatiwe ku kibuga na RIB
Next articlePerezida Kagame yasabye abasirikare basoje amasomo kutazayakoresha basebya u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here