Home Amakuru Pegasus: ineka iki muri telefoni z’abantu, icyo abayicuruza bayivugaho

Pegasus: ineka iki muri telefoni z’abantu, icyo abayicuruza bayivugaho

0

Kompanyi yo muri Israel ikora ikanacuruza ‘software’ (logiciel) ya Pegasus ivugwaho gukoreshwa mu butasi bwo kwinjira muri telefone z’abantu b’inzirakarengane, ivuga ko kuyibishyiraho ari nko “kunenga uruganda rukora imodoka mu gihe umushoferi wasinze ayikoresheje impanuka”.

NSO Group irimo kunengwa mu mahanga, nyuma yuko abanyamakuru babonye urutonde ruvugwa ko ruriho abantu bagambiriwe gukorwaho ubutasi, barimo impirimbanyi, abanyapolitiki n’abanyamakuru.

Hatangiye amaperereza, mu gihe urwo rutonde ruriho nimero za telefone zigera ku 50,000, ruriho umubare mucye wa zimwe zinjiwemo.

Pegasus yinjiratelefone zo mu bwoko bwa iPhone na Android, bigatuma abakoresha iyi ‘software’ bagera mu butumwa, amafoto na emails, bagafata amajwi ndetse, mu ibanga, bagafungura indangururamajwi ya telefone na ‘camera’ yayo.

Iyi kompanyi ivuga ko ubu buryo buhabwa gusa igisirikare, inzego z’umutekano zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’inzego z’ubutasi, zizwiho kubahiriza neza uburenganzira bwa muntu.

Ariko itsinda ry’ibitangazamakuru bimwe bikomeye, birangajwe imbere n’umuryango utegamiye kuri leta wa Forbidden Stories wo mu Bufaransa, bimaze gutangaza inkuru zibarirwa muri za mirongo kuri urwo rutonde rwa nimero.

Izo nkuru zivuga no ku birego byuko nimero ya Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na yo iri kuri urwo rutonde kandi ikaba yaragambiriwe kunekwa.

Uko Pegasus ikora mu kuneka

NSO Group yavuze ko yabwiwe ko urwo rutonde rwagezweho hinjiwe mu bubiko (servers) bwayo bwo muri Cyprus (Chypre).

Ariko umugabo uvugira iyi kompanyi yabwiye BBC ati: “Mbere na mbere, nta bubiko dufite muri Cyprus.

“Kandi icya kabiri, nta makuru [data] n’amwe dufite y’abakiliya bacu.

“Ikirenze kuri ibyo, abakiliya bacu nta ho bahuriye, buri mukiliya atandukanye n’undi.

“Rero urutonde nk’uru nta hantu na hamwe rukwiye kuba ruri”.

Kandi umubare wa nimero bivugwa ko zari zigambiriwe gukorwaho ubutasi ngo nta ho uhuriye n’uburyo Pegasus ikoramo.

Uwo muvugizi wayo ati: “Ni umubare urimo ubusazi”.

“Abakiliya bacu muri rusange bagira abo bagambiriye 100 ku mwaka.

“Kuva kompanyi yatangira [mu 2010], ntabwo twagize abagambiriwe 50,000 bose hamwe”.

Abibasiwe n'abagambiriwe n'ubutasi bwa Pegasus

Mu ntangiriro y’uku kwezi, NSO Group yasohoye raporo yise iyo gukorera mu mucyo, igira iti:

“Tugomba kwishyira ku rwego rwo hejuru rw’imikorere rurimo kugenzurwa no gukorera mu mucyo… kugira ngo dutume habaho umutekano w’abaturage [no gukuraho] impungenge ku burenganzira bwa muntu no kutavogera ubuzima bwite”.

Ariko ku wa gatatu umuvugizi w’iyi kompanyi yagize ati:

“Niba ndi uruganda rukora imodoka, ugafata imodoka ukayitwara wasinze ukayigongesha umuntu, ntabwo ujya ku ruganda rwakoze imodoka, ujya ku mushoferi”.

“Turimo kohereza ubu buryo [bwa Pegasus] kuri za leta, tubona ibyangobwa byose by’ukuri kandi byose tubikora mu buryo bukurikije amategeko.

“Urabizi, niba umukiliya ahisemo gukoresha nabi ubu buryo, ntabwo azongera kuba umukiliya [wacu] ukundi.

“Ariko ibirego byose no gutunga urutoki kose bikwiye kujya ku mukiliya”.

‘Uruhurirane’

Mu bantu nimero zabo ziri kuri urwo rutonde, 67 muri bo bemeye guha telefone zabo umuryango Forbidden Stories ngo zikorweho isesengura rya gihanga.

Ubushakashatsi kuri izo telefone, bwakozwe n’ikigo Security Lab cy’umuryango Amnesty International, bivugwa ko bwabonye gihamya yuko telefone 37 muri zo zagambiriwe mu butasi bwa Pegasus.

Ariko kompanyi NSO Group yavuze ko nta cyo izi ku kuntu telefone zimwe ziri kuri urwo rutonde zari zifitemo ibisigazwa by’iyo ‘software’.

Umuvugizi wayo yavuze ko bishoboka ko ibyo byabaye “uruhurirane”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusizi: Abajyana b’ubuzima nta makuru bafite ku bwoko bushya bwa Corona
Next articlePadiri muri diyosezi ya Byumba yasezeye kubera gushaka umugore
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here