Home Politike Perezida Kagame arenze kuba umukuru w’Igihug n’abe umubyeyi wacyo -Apotre Mutabazi

Perezida Kagame arenze kuba umukuru w’Igihug n’abe umubyeyi wacyo -Apotre Mutabazi

0

Umuvugabutumwa, intumwa y’Imana, Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, uzwi cyane ku mbugankoranyambaga cyane Youtebe, yandikiye inteko ishingamategeko imitwe yombi ayisaba kugira Perezida Kagame umubyeyi y’Igihugu kuko arenze kuba umukuru wacyo.

Ibi uyu murokore abikoze nyuma y’igihe agenda abivuga mu biganiro akora ku mbugankoranyambaga, mu ibaruwa ye atangaza ko abyanditse nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bantu barenga 1000 agasanga abarenga 98% muri bo bahuje igitekerezo cy’uko Perezida Kagame arenze kuba umukuru w’Igihugu ahubwo ari umubyeyi wacyo.

Ibi byo gusaba ko Perezida Kagame yagirwa umubyeyi w’Igihugu si ubwambere bivuzwe ariko ni ubwambere byanditswe. Iyi mvugo y’umubyeyi w’igihugu izwi cyane mu rurimi rw’igiswayili nka ” baba wa taifa” yamamaye cyane mu matora y’umukuru w’Igihugu aheruka mu mwaka wi 2017, ubwo umuyobozi w’ishyaka PDI (Parti democratique Ideal), Nyakubahwa Musa fazil Harerimana yajyaga kwamamza Perezida kagame mu mujyi wa Kigali ahazwi nk’i Nyamirambo akagira ati: ” Kuri njye urenze kuba umukuru w’Igihugu ahubwo uri umubyeyi wacyo ( baba wa Taifa).

Apotre Mutabazi utavugwaho rumwe na benshi nyuma yo kuvuga ko ari intumwa y’Imana ariko benshi bakibaza ku rusengero rwe naho ruba hatazwi abandi bakamufata nk’umunyabwenge kubera ibitabo bitandukanye yanditse bijijura ababisoma asabye inteko ishingamategeko ibi nyuma y’uko no mu mwaka wi 2015 abaturage abatandukanye bari basabye iyi nteko gutora umushinga witegeko wo guhindura zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga zabuzaga Peezida Kagame kongera kwiyamamriza manda ya gatatu yo kuyobora Igihugu.

U rwandiko rwa Apotre Mutabazi rwakiriwe n’inteko ishingamategeko ariko ntacyo imitwe yombi irarutangazaho niba izarushyira ku murongo w’ibyigwa.

Umubyeyi w’igihugu ni umwanya uhabwa umuntu uba waragize uruhare runini mu kubaho kwicyo gihugu cyangwa uwashyizeho ubutegetsi bukomeye mu gihugu cye, mu ndimi z’amahanga bamwita Father of the nation cyangwa Père de la Patrie cyangwa Père fondateur mu rurim rw’igifaransa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmakuru Bazeyi na Nkaka bo muri FDLR batanze yatumye Umucamanza abagabanyiriza ibihano
Next articleBRD yasabye abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru bibuka abakene bakiri mu mwijima

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here