Home Amakuru Perezida Putin yasetse abavuga ko ari gutsindwa muri Ukraine

Perezida Putin yasetse abavuga ko ari gutsindwa muri Ukraine

0

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yasubuje aseka cyane  uwari umubajije ku ngabo za Ukraine ziri kumwigaranzura avuga ko ingabo ze ziteguye kugaba ibitero bidasanzwe mu gihe zaba zikomeje kotswa igitutu.

Ibi Putin yabivugiye muri Uzubekisitani mu nama y’umuryango wiswe uwubufatanye bwa Shangai (ubushinwa), Putin avuga ko ibitero bikomeye ku ngabo za Ukraine ari intambwe ikenewe yo gukumira ibyo yavuze ko ari umugambi w’iburengerazuba (Amerika n’uburayi) wo gutandukanya Uburusiya.

Moscou, ngo ntabwo yihutiye kujya muri Ukraine. Kandi intego zayo ntizahindutse.

Nyuma yo guceceka gato Putin yagize  ati: “Abayobozi ba Kiev batangaje ko barimo gukora ibikorwa byo gukumira ibitero by’ingabo zacu. Noneho reka turebe uko biri kugenda n’uko bizarangira”.

Nibwo bwa mbere perezida Putin yatangarije rubanda ku bijyanye n’ingabo ze ziri mu majyaruguru ya Ukraine mu karere ka Kharkiv.

Uburusiya bwibasiye ibikorwa remezo bya Ukraine mu rwego rwo kwihimura birimo urugomero rw’amashanyarazi – Putin avuga ko ibyo bitero bikomeye bishobora kurushaho kwiyongera.

Ati: “Vuba aha, ingabo z’Uburusiya zagabye ibitero bibiri bikomeye ahantu hatandukanye. Reka tuvuge ko ari umuburo. Niba ibintu bikomeje kuba bitya, igisubizo kizaba gikomeye kurushaho”.

Putin yavuze kandi ko Uburusiya bugenda bwigarurira uduce dushya twa Ukraine.

Abajijwe niba icyo yise “igikorwa kidasanzwe cya gisirikare cyo gutera Ukraine” kigomba gukosorwa, yagize ati: “Gahunda ntabwo igomba guhinduka.”

Putin ati: “Abasirikare bakuru babona  ikintu kimwe kiri ngombwa, ibindi biza nyuma, gusa inshingano nyamukuru ntihinduka, kandi iri gushyirwa mu bikorwa”. “Intego nyamukuru ni ukubohoza agace kose ka Donbas.”

Donbas igizwe n’intara ebyiri zivuga Ikirusiya mu burasirazuba bwa Ukraine – Luhansk, ubu ikaba iyobowe n’ingabo  zishyigikiwe n’Uburusiya na Donetsk, bayifite igice.

Icyakora, Uburusiya ubu bufite hafi kimwe cya gatanu cya Ukraine, harimo igice kinini cy’amajyepfo ya Zaporizhzhia na Kherson, usibye na Crimée yafashwe mu mwaka wi 2014.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDr. Kayumba avuga ko urukiko rushaka guhisha ibye
Next articleAfunzwe azira kwegera isanduku irimo umubiri w’umwamikazi Elizabeth II
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here