Home Amakuru Rwanda: Umupolisikazi yishwe na Covid19

Rwanda: Umupolisikazi yishwe na Covid19

0

Kuri uyu wa 02 Kamena 2020, mu Rwanda hagaragaye umuntu wa 2 uzize Covid19, akaba yari umupolisikazi w’imyaka 24 wari waragiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’akazi mu kindi gihugu, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima.

Uyu aje akurikira undi musaza w’imyaka 65 nawe waje aturuka muri kimwe mu bihugu by’abaturanyi, aho yari yararembeye, ageze mu Rwanda, bamwitaho biranga, nawe aratabaruka.

Abandi bantu batanu bagaragaweho Covid19 mu karere ka Rusizi ku wa 31 z’ukwezi kwa gatanu, bituma gahunda yo gukomorera abantu ingendo zambukiranya intara zihagarikwa, ndetse n’abatwara za taxi moto bongera guhagarikwa.

Nubwo abantu bakomeje kugira impungenge ariko, ubuyobozi bukomeje gushimira abanyarwanda uburyo bari kubyitwaramo, bakurikiza amabwiriza yo kwirinda.

Ndatimana Absalom

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMusanze: Abacuruzi bararira ayo kwarika
Next articleAPR FC ikomeje gushaka imbaraga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here