Home Amakuru Twohereza ingabo mu mahanga kuko dushoboye kwirinda- Col Rwivanga abwira IS

Twohereza ingabo mu mahanga kuko dushoboye kwirinda- Col Rwivanga abwira IS

0

Umuvugizi avuga ko ingabo z’u Rwanda “byumvikana ko ziteguye guhashya” umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS) n’igihe ibikorwa byawo byakwibasira ubutaka bw’u Rwanda.

Kuri Internet icengezamatwara rishya rya IS kuri Africa muri iki cyumweru ryise u Rwanda “igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu, kirimo guhohotera abaturage b’abasilamu”.

Ibyo babishingiye ku bikorwa ingabo z’u Rwanda ziri gufashamo iza Mozambique guhashya inyeshyamba bivugwa ko zikorana na IS mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique.

Nyuma y’iyo nkuru, ku mbuga nkoranyambaga hari Abanyarwanda bagaragaje impungenge z’ibikorwa by’iterabwoba bishobora gukorwa n’uwo mutwe mu kwihimura

Abandi bagaragaza ko bizeye ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu kubirwanya.

Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo, mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ko guhangana n’ibikorwa bya IS n’igihe byakwibasira u Rwanda ari “ikintu twiteguye gukemura”.

Col Rwivanga yagize ati: “Birumvikana. Ni gute twaba twiteguye kohereza ingabo mu yandi mahanga mu gihe tudashoboye kwirinda [ubwacu]. Ntibyaba byumvikana.”

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1,000 muri Mozambique, mu cyumweru gishize hoherejweyo abandi.

Ingabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda zimaze kwisubiza uturere twinshi tw’intara ya Cabo Delgado twari twarigaruriwe n’inyeshyamba zo muri iki gihugu.

Guverineri w’intara ya Cabo Delgado yerekanywe na televiziyo y’u Rwanda – yoherejeyo abanyamakuru – agaruka muri iyi ntara ejo kuwa kane “nyuma y’imyaka ibiri yarahahunze”.

Ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro aho zasubije ubutegetsi bwa leta, mu gihe zitegura ibitero byo gukurikirana abarwanyi aho bahungiye, nk’uko umuvugizi w’ingabo za Mozambique aheruka kubitangaza.

Ntihazwi neza iherezo ry’iyi ntambara, mu kwezi gushize Col Rwivanga yabwiye BBC ko ‘mission’ y’ingabo z’u Rwanda idafite igihe runaka izamara, yagize ati: “Tuzabanza turangize akazi tubone kugaruka mu rugo.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInkingo za Covid-19 z’Abashinwa zigiye gutangwa mu Rwanda
Next articleNicki Minaj n’umugabo we barezwe mu nkiko ku cyaha kimaze imyaka 27
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here