Home Amakuru U Rwanda ku mwanya wa 69 ku Isi mu kugira internet ihendutse

U Rwanda ku mwanya wa 69 ku Isi mu kugira internet ihendutse

0

Tanzaniya nicyo gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba gihendura internet kurusha ibindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, umwanya imazeho imyaka ibiri ikurikirana nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga cyo mu Bwongereza Cable.

Raporo, Worldwide Mobile Data Pricing 2021, igaragaza ko uko internet igurwa mu bihugu bitandukanye by’isi ifatiye ku giciro cya gigabyte imwe 1GB.

Sudani niyo iyoboye urutonde rw’Ibihugu bihendura internet muri Afurika igakurikirwa na Alijeriya ku mwanya wa kabiri na Somalia ku mwanya wa gatutu.

Dan Howdle, umusesenguzi w’itumanaho ry’umuguzi muri Cable yavuze ko ibihugu byinshi bifite internet ihendutse bifite ibikorwa remezo bigezweho mu koroshya itumanaho akab aribyo bifasha mu kumanura igiciro.

Ati: “Muri Sudani, igiciro cya interineti igendanwa ni $ 0.27 (hafi 270Rwf), biyigira iyambere ihendura internet muri Afurika ikaba iya gatanu ku isi. Alijeriya ni iya kabiri kuko GB igura $ 0.51 (hafi 500Rwf) naho Somaliya ikaza ku mwanya wa $ 0.60 (hafi 600Rwf). Ubushakashatsi buvuga ko Tanzaniya ariyo inderura internet mu karere ka  Afurika y’Iburasirazuba ku madorari 0,75 kuri buri gigabyte. ”

Amakuru yakusanyijwe yasesenguwe hagati yitariki ya 8 Ukuboza 2020 na 25 Gashyantare 2021 yerekana ko Tanzaniya ikurikirwa n’u Rwanda ku madolari 1.25, Uganda ($ 1.56) n’Uburundi ($ 2.10) mu gihe Kenya, ari iya kabiri muri Afurika y’iburasirazuba umwaka ushize yishyuza $ 1.04, ubu ikaba yishyuza $ 2.25 kuri gigabyte (GB).

Ubu Isiraheli niyo yambere ihendura internet ku baturage bayo ku Isi     madorari 0.05, yari ku mwanya wa kabiri umwaka ushize, mu gihe Ubuhinde bwatunguranye buva ku mwanya wa mbere umwaka ushize bugera ku wa 28 uyu mwaka ku $ 0.68.

Isiraheli ikurikirwa na Kirigizisitani ($ 0.15), Fiji ($ 0.19), Ubutaliyani ($ 0.27) na Sudani.

Ubwongereza buza ku mwanya wa 78 kwisi, hamwe na 1GB yamakuru   igura impuzandengo ya $ 1.42. Amerika, iza ku mwanya wa 154 ku isi, ugereranyije 1GB igura $ 3.33.

Ibindi bihugu byateye imbere bifite ibiciro bihanitse ni Ubudage, Ubuyapani, Porutugali, Koreya yepfo, Ubusuwisi, Ububiligi, Kanada na Norvege bishyura amadolari 3.38, $ 3.38, $ 3.85, $ 4.72, $ 5.24, $ 5.28, $ 5.72 na $ 5.81.

Ibiciro bya Internet mu bihugu bitandukanye

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMunyenyezi yitabye urukiko bwambere nyuma yo kwirukanwa muru Amerika
Next articleUbuhinde: Covid-19 irimo koreka imbaga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here