Home Ubuzima Ubuhinde: Covid-19 irimo koreka imbaga

Ubuhinde: Covid-19 irimo koreka imbaga

0

Hashize iminsi mu gihugu cy’Ubuhinde hibasiwe bikomeye n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19 ku rugero ruteye ubwoba, aho bimwe mu bitaro byo mu murwa mukuru n’ahandi mu gihugu cyose bisubiza inyuma abarwayi kubera ubuke bw’umwuka wa oxygène n’ibitanda by’abarwayi.

Kubona imbangukiragutabara zifite umwuka ukenerwa n’abarwaye Covid-19 birabona umugabo bigasiba undi mu gihe bitoroheye abantu kugeza abarwayi babo ku bitaro nabyo bitagifite ibitanda bihagije.

Ibintu bikomeje gufata indi ntera cyane cyane mu murwa mukuru Delhi, aho abantu bakomeje gupfa umusubirizo kubera ukubura umwuka bahumeka(oxygène). Ni mugihe abandi basubizwa inyuma kubera ko ibitaro byakabakiriye byuzuye, mugihe n’abaganga babaye iyanga.

Aho gushyingura naho habuze

Nkuko bitangazwa na AFP na BBC, amarimbi cyangwa aho batwikira imirambo y’abishwe n’icyorezo cya Covid-19 hatonda umurongo, ubundi bagategereza  amasaha n’amasaha kugira ngo ishobore kubona umwanya  wo gusezera ubwa nyuma ababo.  No mu yindi migi yo mu buhinde niko byifashe, aho usanga imirambo ishyirwa ahantu hamwe  kugira ngo itwikirwe hamwe, kubera aho kuyitwikira habuze.

Abanyamakuru bari mu migi  inyuranye muri iki gihugu bakomeje kubeshyuza imibre ibitangwa n’ubutegetsi, ngo kuko leta itangaza imibare y’abapfuye gusa. Imibare y’abanyamakuru yerekana ko abapfa mu migi imwe n’imwe basumba incuro icumi imibare itangazwa n’ubutegetsi.

 Imibare igezweho itangwa na worldometer iragaragaza ko uyu munsi mu Buhinde abanduye Covid-19 ari 224,555 naho abahitanywe nayo bakaba 1,338. Ubuhinde buri ku mwanya wa kabiri nyuma ya USA mu kugira abanduye benshi.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda ku mwanya wa 69 ku Isi mu kugira internet ihendutse
Next articlePerezida Ramaphosa yemeye ko bananiwe kurwanya ruswa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here