Home Uncategorized U Rwanda rwabeshyuje amakuru yavugaga ku mubare w’abimukira ruzakira

U Rwanda rwabeshyuje amakuru yavugaga ku mubare w’abimukira ruzakira

0

Hari amakuru ari gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza avuga ku mubare u Rwanda rwemeye kwakira w’abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Leta, Yolande Makolo yavuze ko umutwe w’inkuru y’ikinyamakuru the Times avuga ko uwo mutwe w’inkuru uri kuyobya abantu.

Iki kinyamakuru cyari cyanditse inkuru ivuga ko u Rwanda rwemeye gutanga umusanzu warwo mu kwakira abimukira bari mu Bwonegereza mu buryo butewe ariko ruzakira abatarenze 200.

Aha niho umuvugizi wa leta yahereye abeshyuza iyi nkuru avuga ko u Rwanda ruzakira abimukira benshi nk’uko bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’Ubwongereza.

Yolande Makolo avuga ko abantu 200 bavugwa muri iyi nkuru ari abazakirirwa ahantu hamwe muri henshi bazakirirwa kandi ko n’ahandi hahari kandi hiteguye kwakira aba bantu.

Inkuru zitandukanye zitavuga rumwe ku izanwa mu Rwanda ry’abimukira baba mu bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko zagiye zivuguruzwa ndetse n’abanenga aya masezerano nabo bagasabwa gutanga igisubizo gitandukanye n’iki ku kibazo cy’abimukira babangamiye Isi.

Muri Mata uyu mwaka (2022) nibwo u Rwanda n’Ubwongereza bagiranye amasezerano y’agaciro ka miliyari zirenga 120 aho u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Gusa nta mwimukira n’umwe urazanwa mu Rwanda kuko indege yagombaga kuzana abambere mu kwezi gushize yabujijwe n’umucamanza guhaguruka ku munota wa nyuma. U Rwanda n’Ubwongereza bemeza ko nta gisibya aba bimukira bazazanwa mu Rwanda nk’uko amasezerano abivuga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRDC: Ibikoresho byo mu biro bya MONUSCO byasahuwe ibindi birangizwa
Next articleRubavu: Urubanza rw’akarengane rumaze imyaka myinshi rwapfundikiwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here