Home Ubuzima U Rwanda rwasangije isi ubuvumbuzi rwakoze kuri Covid-19

U Rwanda rwasangije isi ubuvumbuzi rwakoze kuri Covid-19

0

Nyuma yo kubona ko igipimo cya Covid-19 gihenda, abashakashatsi mu by’ubuzima mu Rwanda bize uburyo bwo gupima abantu mu matsinda bikagabanya umubare w’ibipimo byari gukoreshwa hapimwe buri umwe.

Prof Mutesa Léon (Hagati), ibumoso bwe Samgodin Nshimiyimana umuyobozi wa MIC, iburyo ni Gatare Jean Lambert umusangiza w’ijambo

Ni ibyavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na MIC ku bufatanye na Union Européenne, cyahuje abanyamakuru banyuranye hamwe n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi Prof. Mutesa Léon, yibukije ko Covid-19 ari icyorezo cyo kwitonderwa nta muntu ukwiriye kugikerensa.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, bukozwe n’itsinda ry’abashakashatsi mu by’ubuzima hagamijwe kurebera hamwe uburyo hapimwa abantu benshi hakoreshejwe ibipimo bikeya. Ubu bushakashatsi bwakozwe hafatwa umubare w’abantu bgiye gupima bakabashyira mu matsinda mato.

Prof. Mutesa ati “Dutangira ubushakashatsi mu gihe cya Guma mu Rugo, twakoreye ubushakashatsi ku bantu bari basigaye mu masoko amwe n’amwe, twafashe abantu igihumbi bacururiza mu isoko rya Nyarugenge tubagabanyamo amatsinda 50 buri tsinda rigizwe n’abantu 20. Urumva gupima abantu igihumbi buri wese akoresha igipimo cye kandi kimwe gihagaze amadorali 50, urumva ko ari hafi ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda Leta yagombaga kubatakazaho.

Uyu mwarimu w’umuganga akaba no mu itsinda ry’abashakashatsi ku cyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, by’umwihariko mu gice kigendanye n’ibipimo, Prof. Mutesa Léon avuga ko ayo matsinda yabafashije cyane kuko mu gacupa kamwe dupimiramo bakavangamo abantu makumyabiri. Hayuma ngo iyo basanze rimwe mu matsinda ririmo uwanduye Covid-19 nibwo bita kuri rya tsinda bagapimamo buri umwe ngo bamenye uwanduye, bitabasabye gupima buri muntu.

Nyuma yo kubona ko ubu bushakashatsi bugera ku ntego kandi bukagabanya ingano y’ibipimo by’ifashishwa, kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, u Rwanda rwasangije ubwo bumenyi ibindi bihugu bitandukanye ku buryo nabo babwifashisha. Kimwe mu bihugu byakiranye yombi ubu bushakashatsi ni igihugu cya Africa y’Epfo.

Ubu bushakashatsi bwiswe “Pulling testing” bwatangiriye mu Rwanda bukozwe n’abanyarwanda, ngo bushoboka gusa igihe ubwandu butaraba bwinshi mu bantu.

Uretse ubu buryo bwo gupimira abantu mu matsinda byazanywe n’abanyarwanda, n’uburyo bwo kuvurira abarwayi mu ngo ntabwo ari henshi wabibona mu bindi bihugu, keretse abarekera abarwayi mu ngo kubera kutabona ubushobozi bw’aho kubarwariza iki cyorezo ibituma abenshi bahitanwa n’iki cyorezo.

Mu Rwanda ho abarwarira mu rugo (home based care) bahakurikiranirwa n’inzego z’ubuzima bakanahabwa uburyo bubafasha gukira vuba iki cyorezo, hagira uremba akajyanwa ahandi habugenewe mu bigo byita ku barwayi ba Covid-19.

Prof. Mutesa Léon yasubije bimwe mu bibazo abanyamakuru bagaragaje harimo; kuba hari abanyarwanda bagiye mu Bushinwa bapimiwe mu Rwanda bagasanga ari bazima bagera mu Bushinwa 18 muri bo bagasanganwa Covid-19, ibihuha bivugwa ko Covid-19 ari indwara y’abanyapolitike, amayobera ku Burundi na Tanzaniya batirinda nyamara ntitwumve bapfa umugenda, n’ibindi. Kanda hano ubisobanukirwe muri iyi video. https://www.youtube.com/watch?v=s-zqaPyg-eY&feature=youtu.be

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImfu ziterwa n’iseru zarazamutse kubera ihagarikwa ryo gukingira
Next articleBirasaba kuba maso nubwo abana batazahajwe na Covid-19 nk’abakuru, kubera iki?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here