Home Politike U Rwanda rwatangiye kunamira Umwamikazi w’Ubwongereza

U Rwanda rwatangiye kunamira Umwamikazi w’Ubwongereza

0

Ku itegeko rya Perezida Kagame, ibendera ry’u Rwanda n’iry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ari mu Rwanda arururutswa kugeza hagati mu rwego rwo kunamira umwamikazi w’ubwongereza watabarutse ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki 8 Nzeri.

Amabendera arurutswa kuva kuri uyu wa gatanu mu rwego rwo kwifatanya n’UBwongereza ndetse n’ibindi bihugu bihuriye mu muryango w’ibivuga icyongereza Common Wealth, mu kunamira Elizabeth II.

Elizabeth II yatanze ku myaka 96 y’amavuko, imyaka myinshi akaba yarayibayeho ategeka Ubwami bw’Ubwoingereza kuko yabutegetse imyaka 70. Aya mabendera azamanurwa mu Rwanda hose kugeza igihe azatabarizwa.

Gahunda zo gutabaria umwamikazi Elizabeth II

Umwamikazi yatanze, ashoje ingoma y’igihe kirekire mu mateka y’Ubwongereza.

Yapfuye mu mahoro, akikijwe n’abo mu muryango we mu nzu ya cyami y’i Balmoral muri Ecosse/Scotland.

Mu minsi igiye kuza, ibi ni ibyo twiteze ko bikurikiraho mu mihango yo kumusezera no kumushyingura.

Gusezera ku mugogo we

Isanduku irimo umugogo (umurambo) we irajyanwa i Londres ishyirwe mu ngoro ya Westminster mu nteko ishingamategeko mu minsi igera kuri ine mbere y’uko ashyingurwa kugira ngo rubanda baze kumusezeraho.

Aho iri bube iri hazwi nka ‘Grand Hall’ ni mu gace kamaze imyaka myinshi kuruta utundi muri iyi ngoro ya Westminster, mu mutima wa Guverinoma y’Ubwongereza.

Umuntu wo mu muryango wa cyami uheruka kuryamishwa aho hantu ni nyina wa Elizabeth II uzwi cyane nka ‘Queen Mother’ wapfuye mu 2002, abantu barenga 200,000 banyuze ku murongo bamureba bwa nyuma bamusezera.

Isanduku y’Umwamikazi izashyirwa ahantu higiye hejuru, hazwi nka catafalque, muri iki cyumba cyo mu kinyejana cya 11 gifite igisenge cy’imbaho.

Buri nguni y’iyi sanduku iba irinzwe n’abasirikare bo mu ngoro ya cyami.

Elizabeth II azazanwa muri icyo cyumba akuwe iwe mu ngoro ya ‘Buckingham Palace’ mu rugendo bagendamo buhoro, aherekejwe n’akarasisi k’abasirikare n’abo mu muryango we.

Rubanda izashobora kureba urwo rugendo ubwo bazaba banyura mu mihanda yerekeza Westminster, kandi za televiziyo rutura biteganyijwe ko zishyirwa mu byanya rusange byo mu mujyi wa London ngo abantu bihere ijisho.

Isanduku ye izaba itamirijwe ibendera rya cyami rizwi nka Royal Standard naho nigera muri ‘Westminster Hall’ izahita ishyirwaho ingofero y’ikamba ry’ubwami izwi nka ‘Imperial State Crown’, inkoni y’ubwami, n’umubumbe uzwi nka ‘orb’.

Isanduku nimara guterekwa neza muri icyo cyumba, hari umuhango muto uzabanza kuba. Nyuma rubanda bemererwe kwinjiramo.

Umwamikazi azashyingurwa ryari?

Umuhango w’idini wo kumusezera biteganyijwe ko ubera i Westminster Abbey mu byumweru bitarenze bibiri, umunsi nyawo uzatangazwa n’ingoro ye ya Buckingham Palace.

Abbey ni urusengero rw’amateka aho abami n’abamikazi b’Ubwongereza bimira ingoma, ari naho uyu yayimiye mu 1953, ni naho we n’igikomangoma Philip bashyingiriwe mu 1947.

Nta muhango nk’uyu urabera muri Abbey kuva mu kinyejana cya 18, nubwo umuhango nk’uyu kuri nyina wa Elizabeth II ariho wabereye mu 2002.

Abategetsi b’ibihugu bitandukanye ku isi bazajyayo kwifatanya n’umuryango wa cyami kwibuka ubuzima bw’uyu mwamikazi. Cyo kimwe n’abategetsi bakuru b’Ubwongereza n’abahoze ari ba minisitiri w’intebe.

Uwo munsi uzatangira isanduku y’Umwamikazi ikurwa muri cya cyumba cya Westminster ujyanwa muri Abbey uhetswe n’igare rizwi nka ‘State Gun Carriage’ ry’igisiriakre cy’Ibwami.

Iri gare riheruka kuboneka mu 1979 mu gushyingura nyirarume w’igikomangoma Philip, witwaga Lord Mountbatten, riyobowe n’abasirikare 142 bo mu ngabo z’Ibwami.

Abakuru bo mu muryango wa cyami, barimo n’Umwami mushya, birashoboka cyane ko bazaba bari muri urwo rugendo.

Uwo muhango wose birashoboka ko uzayoborwa na Dean of Westminster witwa David Hoyle, na Justin Welby musenyeri mukuru wa Canterbury uzayobora igisa na misa, muri iyo ‘misa’ Minisitiri w’Intebe Liz Truss ashobora gusoma isomo.

Nyuma y’uwo muhango, mu rugendo rw’amaguru isanduku y’Umwamikazi izava muri Abbey ijyanwe i Wellington Arch muri Hyde Park Corner y’i Londres mbere yo kujyanwa mu yindi ntara ku ngoro ya Windsor Castle n’imodoka itwara imirambo.

Iyi sanduku izakora urugendo rwayo rwa nyuma kuri uwo mugoroba ijya muri shapeli (kiliziya ntoya) ya St George iri muri Windsor Castle, ingoro yubatswe mu kinyajana cya 11 ifatwa nk’ikirango cyo gusimburana kw’ubwami bw’Ubwongereza.

Shapeli ya St George niyo umuryango w’Ibwami ihitamo ko iberamo ubukwe, imibatizo, n’imihango yo gusezera uwapfuye. Niho Igikomangoma Harry na Meghan bakoreye ubukwe, ni naho imihango yo gusezera Igikomangoma Philip – umugabo w’uyu Mwamikazi – yabereye umwaka ushize.

Isanduku y’Umwamikazi nyuma izururutswa ishyirwe mu irimbi rya cyami mu gace kazwi nka King George VI memorial chapel kari munsi y’ahubatse altari ya shapeli ya St George.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJuvenal Mvukiyehe yasezeye ku bafana b’ikipe ya Kiyovu
Next articleIngengabihe y’itangira ry’amashuri yatangajwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here