Home Uncategorized Ingengabihe y’itangira ry’amashuri yatangajwe

Ingengabihe y’itangira ry’amashuri yatangajwe

0
Abanyeshuri basubiye ku mashuri

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko hasigaye iminsi 17 gusa ngo amshuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye atangire umwaka w’amashuri wa 2022 na 2023.

NI ingengabihe isohotse nyuma y’igihe ababyeyi n’abanyeshuri bayitegereje ndetse hari n’abahimba ingengabihe zabo bakazikwirakwiza ku mbugankoranyambaga minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bikarwana no kuzinyomoza.

Ku ngengabihe yasohowe na minisiteri y’uburezi bigaraagara ko igihembwe cyambere kizatngira taliki ya 26 Nzeri kigasozwa ku wa 23 Ukuboza, igihembwe cya kabiri kigatangira ku wa munani Mutarama kigasozwa ku wa 31 Werurwe 2023 mu gihe igihembwe cyanyuma aricyo cya gatatu kizatangira ku wa 17 Mata 2023 kigasozwa ku wa 19 Nyakanga 2023, bigakurikirwa n’ibizamini bya leta nabyo bizatangira ku wa 25 Nyakanga bigasozwa ku wa 4 Kanama 2023.

Gusa iyi gahunda ntireba abanyeshuri abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu waka ushize wa 2021-2022 kuko amanota y’ibizamini byabo atarasohoka bityo italiki yabo yo gutangira igihembwe cyambere cy’umwaka 2022-2023 bakazayitangarizwa nyuma.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwatangiye kunamira Umwamikazi w’Ubwongereza
Next articleUmurundikazi wari utuye mu Rwanda afungiwe i Burundi azira kuneka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here