Home Amakuru Umurundikazi wari utuye mu Rwanda afungiwe i Burundi azira kuneka

Umurundikazi wari utuye mu Rwanda afungiwe i Burundi azira kuneka

0

Florien Irangabiye ni umurundikazi wari umaze igihe atuye mu Rwanda benshi baziko ari impunzi ariko ubu afunzwe n’inzego z’iperereza mu Gihugu cy’Uburundi akekwaho gukorana n’imitwe irwanya leta y’Uburundi no gukorera akazi ko kuneka ikindi gihugu kitari Uburundi .

Amakuru y’ifatwa rye atangazwa n’abo mu muryango we avuga ko uyu murundikazi yafatiwe mu Burundi taliki ya 28 Kanama nyuma yo kuva mu Rwanda agiye i Bujumbura ku mpamvu zitamenyekanye.

Abo mu muryango we baba i Bujumbura babwiye ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkukuru ko afunzwe akekwaho “ Gukorana n’abarwanya leta y’Uburundi no gukorera ipererza ry’ikindi Gihugu kitari Uburundi”.

Florien Irangabiye, azwi cyane mu mujyi wa Kigali nk’umurundi uharanira uburenganzira bwa muntu akaba yanakundaga kumvikana kuri radiyo z’abarundi zikorera mu buhungiro nka radiyo Igicaniro n’izindi.

Umwe mu bagize icyo bamuvugaho nyuma yo gufungwa avuga ko Florien Irangabiye “ari umugore uvuga ibimurimo utanigwa n’ijambo kandi uhangana kugeza icyo yifuza kigezweho.”

Mbere yo kujya mu Burundi inshuti ze n’abo mu muryango we bari babanje kumubuza bamuibwira ko urugendo rwe rushobora kutaba amahoro ariko ngo yanga kubumvira aragenda.

Aba mubuzaga bashingiraga ku magambo yavuze mu bihe bitandukanye avuga kuri leta y’Uburundi bahunze, bakanashingira kandi ku mafoto agaragara ari kumwe n’abafatwa na leta y’Uburundi nk’abanzi b’Igihugu.

Bamwe bavuga ko Florien Irangabiye, yari yagiye gufata pasiporo nshya kuko iye yari iri hafi kurangira ariko hari n’andi makuru abinyomoza y’umwe mu bari hafi ye.

“Afite pasiporo kandi ntabwo yabaga mu Rwanda nk’impunzi kuko we yahageze mbere y’uko impunzi z’abarundi zitangira guhungira mu Rwanda, iyo ibyangombwa bye bimwemera gutura mu Rwanda byarangiraga yajyaga kuri ambasade kwaka ibindi n’ubwo yabikoraga mu ibanga kuko atashakaga ko hari abandi bantu bamenya ko atari impunzi.”

Uyu akomeza agira ati : “ Byaratubabaje twumvise ko yageze i Bujumbura kandi ikindi gitangaje nti yavuye mu Rwanda ajya i Burundi kuko hari ikindi Gihugu yabanje gucamo.”

Inzego z’umutekano mu BUrundi ntacyo ziratangaza ku ifungwa rya Florien Irangabiye, ndetse n’amashyirahamwe y’abagore b’Abarundi yabagamo mu Rwanda bavuga ko igihe kitaragera ngo bagire icyo batangaza ku ifungwa rye.

Florien Irangabiye afungiwe i Burundi nyuma y’igihe kinini atuye mu Rwanda
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngengabihe y’itangira ry’amashuri yatangajwe
Next articleAbajura n’abanyarugomo barenga 1800 bafunguwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here