Home Amakuru Uganda: Bobi Wine yafungiwe mu rugo

Uganda: Bobi Wine yafungiwe mu rugo

0

Ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Bobi wine, yafungiwe iwe mu rugo abuzwa kujya muri gahunda zo kwamamaza umurwanashyaka we uri kwiyamamariza kujya mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu.

Bobi wane yatangaje ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko urugo rwe rwagoswe n’abasirikare ndetse n’abapolisi ko ubu atemerewe kuva iwe mu rugo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nibwo Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine, yari kujya mu Karere ka Kayunga, muri aka Karere yari kuhahurira na Perezida Museveni nawe wari kujya kwamamza umukandida wo mu ishyaka rye.

Ishyaka riri ku buteegetsi rya Perezida Museveni n’ishyaka NUP rya Bobi Wine ahanganiye uyu mwanya uzatorerwa kuri uyu wa kane.

Usibye abasirikare n’abapolisi bagose urugo rwa Bobi Wine, no muri aka Karere kagiye kwiyamamarizwamo n’abashaka kujya mu nteko ishingamategeko koherejwemo abasirikare n’abapolisi benshi.

 Ishyaka rya Perezida Musevini niryo ryayoboraga aka Karere ka Kayunga kugeza igihe uwayoboraga iri shyaka yapfiriye mu biro mu kumusimbuza hagatorwa uwo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Kuri ubu iri shyaka riri ku butegetsi rishaka kongera gusubirana aka Karere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta yisubiyeho mu rubanza umunyamakuru Byansi aregamo amategeko
Next articleDr Isaac Munyakazi yahamijwe icyaha cya ruswa mu bujurire

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here