Kuri uyu wa kane nibwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, agera i Kigali mu ruzindiko rw’amateka hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.
Muri gahunda afite ku munsi we wambere muri ibiri azamara i Kigali harimo kuzitabira igitaramo kizabera mu nzu y’abafaransa azaba aje no gufungura.
Nyuma yo gufungura iyi nzu ndangamuco biteganyijwe ko hazabera igitaramo akazanagikurikira nk’uko kuri gahunda ye dufitiye kopi ibyerekana.
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa mbili z’ikigali kizaba kirimo abahanzi babiri aribo Karenzi Samuel na Yvan Buravan.
Yvan Buravan afite amateka meza n’igihugu cy’Ubufaransa kuko mu mwaka w’i 2018 yegukanye igihembo cya radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, Prix Découvertes RFI 2018.
Facebook Comments Box