Home Imyidagaduro Umujyi wa Kigali wahagaritse ibikorwa byose bijyanye no kurasa umwaka

Umujyi wa Kigali wahagaritse ibikorwa byose bijyanye no kurasa umwaka

0

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima, Umujyi wa Kigali watangaje ko ibirori byo kurasa umwaka bitazaba.

Pudence Rubingisa, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko bahagaritse ibikorwa byo kurasa umwaka, gusa yemeza ko ibigo byigenga birimo na Kigali Marriott Hotel bizemererwa kubikora ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Rubingisa ati “Umujyi wa Kigali wahagaritse ibikorwa byose bijyanye no kurasa umwaka muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka. Ariko bimwe mu bigo byigenga nk’amahoteli arimo Kigali Marriott azarasa ibishashi birinda amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19.”

Iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani isanze icyorezo cya Covid-19 cyarazamuye ubukana mu Rwanda, ibintu byatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza ikaza ingamba zo kwirinda zashyizweho n’inzego z’ubuzima hagamijwe kwirinda ko abandura barushaho kwiyongera mu bihe by’iminsi mikuru.

Mu kiganiro na RBA, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko bishobora no kuba bishoboka ko ubu bwoko bushya bw’iyi virusi bwaba bwarageze mu Rwanda, hashingiwe ku kuba nta bushobozi rufite bwo kuyitahura.

Dr. Nsanzimana ati “Mu Rwanda kugeza ubu ntabwo turabona ubwihinduranye bw’iyo virus ku mpamvu navuga ebyiri. Iya mbere no kubibona ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ubushobozi turi kubaka muri laboratoire nkuru y’igihugu, kuri Covid-19 ni bishya ntabwo turabigeraho, ni nayo mpamvu tudashobora kuvuga ngo irahari cyangwa ntihari.”

Perezida Kagame ubwo yavugaga uko igihugu gihagaze yavuze ko habayeho kugira ibyo abantu bigomwa birimo no kutishimira hamwe mu miryango muri ibi bihe by’impera z’umwaka, yemeza ko iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana guhangana na COVID-19 kandi hagatakara byinshi birimo n’ubuzima kuko icyorezo gihungabanya buri kintu cyose harimo n’ubuzima .

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Donald Trump yahaye imbabazi abakozi b’ishyirahamwe Blackwater bakoze ubwicanyi muri Irak
Next articleAbagenzi bajya mu Majyepfo n’Iburengerazuba barimo gutegera imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here