Home Uncategorized Omega Car na Alpha Express barasaba Rusesabagina nabo bareganwa arenga miliyari

Omega Car na Alpha Express barasaba Rusesabagina nabo bareganwa arenga miliyari

0

Urukiko rukuru urugereko rwa nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangiye kumva ababuranira indishyi z’ibyangijwe n’ibitero by’inyeshyamba za FLN.

Ubaburanira avuga ko bagera kuri 34 barimo abashaka indishyiz ‘abakababaro z’ababo bitabye Imana n’abashaka guhabwa indishyi z’ibyangijwe n’izi nyeshyamba n’ibyo zibye.

Uburanira abasaba indishyi yabwiye urukiko ko izi ndishyi zigomba kwakwa abakekwaho kuba mu mutwe wa FLN bari kuburanishwa mu rukiko uko ari 21.

Omega Car Express ivugako yatwikiwe imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Coaster n’abarwanyi ba FLN bikayitera n’ibihombo bitandukanye irasaba indishyi za miliyoni 730

Ikigo gitwara bagenzi cya Alpha Express nicyo gisaba menshi mubo urukiko rumaze kumva kuko gisaba miliyoni 351 zirimo imodoka yatwitswe n’amafaranga y’ingendo cyahobejwe n’ibi bitero nkuko byavuzwe na Nkundineza wari uhagarariye iki kigop mu rukiko.

Umunyamategeko Marie Louise Mukashema umwe mu bunganira ababurana baaba indishyi avuga ko undi muntu wagizweho ingaruka ari Jean Marie Vianney Habyarimana kuko abasirikare ba FLN baje iwe mu ijoro ry’ibitero, baramuhamagara, akingura urugi. Nyuma yo gufungura, baramuhambiriye, bamwiba terefone n’imyambaro.

Umunyamategeko Mukashema akomeza avuga ko  Habyarimana bamutwaye kandi bamutegeka kubasarura ibirayi mu murima w’undi muturage. Bamutegetse gutwara ibintu byasahuwe kugeza mwishyamba rya Nyungwe muri iryo joro,  Habyarimana arasaba indishyi zifite agaciro ka miliyoni 1.5.

Undi usaba indishyi ni Marie Chantal Ingabire, umugabo we wishwe mu bitero by’iterabwoba. Umugabo we yategetswe gutwara ibintu byasahuwe n’abasirikare ba FLN, maze atindiganya, bamurasa mu mutwe, basiga abana babiri n’umugore.

Marie Chantal Ingabire wunganira uyu muryango arawusabira indishyi zingana na miliyoni 130.

Izindi ndishyi zisabwa ni iz’umutungo wangijwe mu mirwano hagati y’abafasha ba FLN n’ingabo z’u Rwanda. Muri byo harimo; amazu, yishe inyamaswa, usibye ihahamuka ryatewe n’ibitero by’iterabwoba. urubanza rurakomeje haracyumwa abandi bashaka indishyi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Abadepite bemeje ko umunsi Pierre Nkurunziza yapfiriyeho uba ikiruhuko
Next articleIyo Man city igira imvune nkizo twagize nayo ntiyari gutwara igikombe -Klopp
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here