Home Uncategorized Macron yatsindiye kuyobora Ubufaransa akuraho amateka yari amaze imyaka 20

Macron yatsindiye kuyobora Ubufaransa akuraho amateka yari amaze imyaka 20

0

Emmanuel Macron, yatsindiye kuyobora ubufaransa indi myaka itanu atsinze mu keba we ukomeye Marine Le Pen mu intsinzi ikomeye kuko yamwanikiye mu majwi mu cyiciro cya kabiri cy’amatora cyabaye kuri iki cyumweru.

Macron yatsinze ku majwi 58.2% kuri 41,45% ya Marine Le Pen

Iyi ntsinzi ya Macron ihinduye amateka yari amaze imyaka 20 y’uko nta mu perezida w’Ubufaransa utsindira manda ya kabiri mu matora.

Marine Le Pen, wiyamamazaga ashyize imbere kugabanya imisoro, guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, guhagarika imyambaro y’abayisilamu kazi yo kwipfuka mu ruhame na referandumu ku bimukira yatowe n’abarenga miliyoni 13 z’Abafaransa ariko ntibyamubuza kuza imbere ya Perezida Macron usanzwe ayobora Ubufaransa.

Intsinzi ya Macron yakiriwe neza muri Amerika n’Uburayi kuko bari bafitiye ubwoba Marine Le Pen utemera cyane politiki y’ubumwe bw’Uburayi, Olaf Scholz,Minisitiri w’intebe w’Ubudage niwe wabaye uwambere mu gukeza Perezida Macron amubwira ko bagikomeje gufatanya mu guhangana n’ingaruka z’intambara ya Ukraine n’Uburusiya.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, nawe yishimiye intsinzi ya Macron amubwira ko ubu aribwo bagiye kwegerana cyane mu gushaka uko bafasha Ukraine mu ntambara irimo n’Uburusiya.

Mu gihe Perezida Macron yari arimo arwana intambara y’ububanyi n’amahanga mu gufasha Ukraine mu ntambara irimo Marine Le Pen we yarimo anenga imiyifatire ya Ukraine mu kibazo cyateye intambara. Perezida wa Ukraine Volodomyr Zelenski, nawe yakeje Perezida Macron avuga ko ari inshuti ye magara kandi ishishikajwe no kunga Uburayi.

Minisitiri w’Ubwongereza Boris Johnson nawe yakeje Macron kuri iyi ntsinzi ye ya kabiri.

Usibye aba Banyaburayi n’abanyamerika na Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Macron amubwira ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu mibanire y’abaturage b’ibihugu byombi n’ibihugu ubwabyo.

Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka mu Bufaransa hategerejwe andi matora y’abagize inteko ishingamategeko ni amatora nayo hitezweko ishyaka rya Macro rizayatsinda ku bwiganze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yageze i Kampala aho yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi
Next articleInama ya CHOGM y’i Kigali izaba ari amateka ku gihugu cya TOGO
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here