Ibiro ntaramakuru by’Abanyaportigale biratangaza ko uwahoze ari perezida wa Angola, José Eduardo dos Santos, ari muri koma mu bitaro i Barcelona mu Gihucya Espagne.
Ikigo cya Leta cya Porutugali cyitwa Lusa News Agency, kivuga ku iterambere ry’ibihugu bivuga ku ururimi rw’Igiporutugali , cyagize giti: “José Eduardo dos Santos ari mu bitaro mu ivuriro rya Barcelona kandi ari muri koma nyuma y’uko ubuzima bwe bwongeye kuba bubi, nyuma yo gukira Covid-19”.
Habayeho kwibazwaho byinshi ku buzima bwa Bwana Dos Santos, hamwe n’ikinyamakuru cyo muri Porutugali Expresso kivuga ko ubuzima bwe ari “buri habi”.
Hagati aho, umukobwa w’uwahoze ari perezida, Tchizé dos Santos, yanenze “abategura umuhango wo kumushyingura”.
Yashinje kandi Perezida wa Angola João Lourenço kuba ibintu byose bya se yarabihinduye politiki .
José Eduardo dos Santos yabaye perezida wa Angola kuva 1979 kugeza 2017.